Tag: Uburezi

Umuhigo ni uko 60% bazaba biga amasomo y’imyuga muri 2024

Umuhigo ni uko 60% bazaba biga amasomo y’imyuga muri 2024

Uburezi
Mu nama yahuje abayobozi b’amashuri yose yigisha tekinike bo mu Rwanda yateguwe na RTB (Rwanda TVET Board) bakanguriwe kwita ku bikorwaremezo ndetse bakita ku ireme ry’uburezi ku buryo abana bifuza kwiga mu mashuri ya TVET nta mpungenge ndetse n’ababyeyi bifuriza abana babo kwiga muri aya mashuri. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ICT& TVET Irere Claudette yavuze ko leta yakoze ibishoboka byose kugirango amashuri ya tekinike yitabirwe kuburyo umuhigo igihugu cyihaye muri NCT1 ko mu mwaka wa 2024 umuhigo wa 60% w’abanyeshuri bazaba biga mu mashuri ya tekiniki ugerweho. Yagize ati tumaze iminsi tuganira n’ababyeyi n’abanyeshuri tubakangurira kwiga mu mashuti ya tekiniki (TVET), turasaba abayobozi b’amashuri kudufasha kugirango intego twihaye tubashe kuyig
Norvege-Kigali: Ange Gardienne ni ishuri riteye imbere mu ireme ry’uburezi, ritegurira n’abana ubusabane

Norvege-Kigali: Ange Gardienne ni ishuri riteye imbere mu ireme ry’uburezi, ritegurira n’abana ubusabane

Amakuru
Ahazwi nka Norverge mu Mudugudu wa Gakoni, Akagali ka Nyabugogo Umurenge wa Kigali hari ishuri ryitwa Ange Gardienne rigendera ku ngengabihe y’amashuri y’Iburayi rifasha umwana w’inshuke kumenya indimi mu buryo bwihuse, kugira ikinyabupfura ndetse buri mwaka mbere yo gutangira kwitegura umunsi mukuru wa Pasiki bategurirwa ubusabane (carnaval). Ubu busabane bwaranzwe n’imbyino zigezweho, abana berekanye ibyo bize, nyuma bahabwa amafunguro n’ibinyobwa bidasembuye. Nsimire Bagalwa Angeline, umuyobozi w’ishuri ry’inshuke rya Ange Gardienne riri mu Murenge wa Kigali aho bakunze kwita Norvege yavuze ko igikorwa bakoze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022 cyitwa “Carnaval” akaba ari gahunda bagenderaho y’imyigishirize y’amashuri ari ku rwego rw’Uburayi akaba ari ibirori biba muri
Kigali: Abanyeshuli 30 basoje amasomo ajyanye no guteka mu ishuli rya KETHA

Kigali: Abanyeshuli 30 basoje amasomo ajyanye no guteka mu ishuli rya KETHA

Uburezi
Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri wabaye ku wa 1 Ukuboza, 2021, Umuyobozi w’ishuli Habimana Alphonse yavuze ko uretse ubumenyi abanyeshuri bakuye muri iri shuri, ko banagaragaje ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize, bikaba bitanga icyizere ko bazitwara neza ku isoko ry’umurimo. Habimana yagize ati “Twishimiye aba banyeshuli barangije amasomo yabo, bakaba banagaragaza ubushobozi bwo kwitwara neza mu kazi aho bazagakorera hatandukanye, nk’uko amakuru duhabwa n’ababakoreshejeje ukwimenyereza umwuga abihamya.” Habimana avuga ko ishuri ryishimira ko mu banyeshuli 30 barangije, 7 muri bo bahise bahabwa akazi mu mahoteli bakoreyemo ukwimenyereza umwuga. Aba banyeshuli bamaze amezi atandatu harimo atatu yo kwimenyereza umwuga mu mahoteli asanzwe akorana n’ir
Nyabihu: Abarimu babiri barasaba kurenganurwa kuko bahinduriwe ishuri hashingiwe ku ngingo ibashyiraho ubusembwa

Nyabihu: Abarimu babiri barasaba kurenganurwa kuko bahinduriwe ishuri hashingiwe ku ngingo ibashyiraho ubusembwa

Amakuru
Habakurama Elie na Nicyabo Anastase bigishaga ku Ishuri rya Ecole de Lettres de Gatovu mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba, barasaba kurenganurwa ku bwo kwimurirwa ahandi hashingiwe ku ngingo ya 64 igenewe umwarimu wahagaze ku mirimo ye ku bwo gufungwa kandi bo batarafunzwe, bakaba babifata nk’ubusembwa bashyizweho bifuza ko babanza gukurwaho kuko bishobora no gutuma aho boherejwe bataba abizerwa cyangwa nyuma y’aho hagakurikiraho kwirukanwa burundu ku mpamvu batazi. Mu kiganiro ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyagiranye na Habakurama Elie wigishaga isomo ry’ubukungu (Economy) muri Ecole de Lettres de Gatovu mu Karere ka Nyabihu, yavuze ko yagombaga kwimurirwa ku kindi kigo hashingiwe ku ngingo ya 55 igena uburyo mwarimu yimurirwa ku kindi kigo aho gushingira ku ya 64 ivuga ku m
Niba utarengeje imyaka 35, aya mahirwe yo gusura Igihugu cy’Uburusiya ntagucike

Niba utarengeje imyaka 35, aya mahirwe yo gusura Igihugu cy’Uburusiya ntagucike

Uburezi
ROSATOM yatangije irushanwa ngarukamwaka ry’amashusho mu buryo bw’iya kure(online) kuri murandasi (internet) ryateguriwe urubyiruko rwa Afurika, ku nshuro  ya 6,  mu rwego rwo kurushaho kumurika inyungu mu bumenyi n’ikoranabuhanga, abazatsinda bazahabwa amahirwe yo gusura ibyiza bitatse Igihugu cy'Uburusiya nta kindi kiguzi basabwe. Iri rushanwa, rifunguye ku banyeshuli n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35, rikangurira urubyiruko kumenya ikoronabuhanga ry’utunyangingo-bumara (nuclear technologies) n’uburyo iryo koranabuhanga ryakoreshwa mu kugirira umumaro aho batuye. Iri rushanwa ryatangiye kuba guhera mu mwaka wa 2015, ryagiye ryitabirwa n’amagana y’urubyiruko hirya no hino ku mugabane wa Afurika, rugendereye kumenya inyungu ziri mu tunyangingo-bumara, yewe bamwe muri urw
Menya Icyongereza kijyanye n’umwuga ukora, amezi ane gusa uba ukivuga neza

Menya Icyongereza kijyanye n’umwuga ukora, amezi ane gusa uba ukivuga neza

Amakuru
Kampani ikorera hafi ya KIE i Remera yitwa “ICT for All in All” yigisha Icyongereza gifasha buri muntu mu mwuga we muri “program” yiswe “English for Business and Leaders”, ku buryo byibura mu mezi ane uba ukivuga neza ndetse no kucyandika. Uwayezu Théoneste, umuyobozi wa Kampani “ICT For All in All” yavuze ko batangiye bafasha abantu mu bintu bitandukanye nk’ikoranabuhanga ndetse no gukora ubushakashatsi, ariko baje gusanga hakunze kuba ikibazo cyo kutumva ururimi kugira ngo umuntu ashobore gusobanura ibyo azi, ari na cyo cyatumye batekereza uko bakwigisha abantu Icyongereza cyo kuvuga no kwandika. Mu kwigisha Icyongereza mu ishuri higamo abantu batarenze 10 kugira ngo bashobore kubakurikirana neza aho mu mibyizi biga umunsi umwe naho mu mpera z’icyumweru bakiga ku wa Gatandatu n
Ishuri rya KETHA ryigisha ubukerarugendo n’amahoteli rikagushakira n’aho gukorera “stage”

Ishuri rya KETHA ryigisha ubukerarugendo n’amahoteli rikagushakira n’aho gukorera “stage”

Uburezi
Ishuri ryigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo n’amahoteli ryitwa “Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy (KETHA)” rifite umwihariko mu kuba rishakira umunyeshuri aho kwimenyereza umwuga (stage). Habimana Alphonse, Umuyobozi wa “KETHA” akaba na ny’iri “Excellent Restaurant” iri i Nyamirambo imbere ya St André, aratangaza ko kwiyandikisha mu bashaka kwiga muri iri shuri ryigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo byatangiye. Habimana avuga ko abashaka kwiyandikisha babasanga imbere ya St André ndetse no kuri Arete ku bantu bajya i Nyamata mu Bugesera. Bimwe mu byo iri shuri rikora harimo: Kwigisha no gutoza abanyeshuri kugira ubumenyi mu byo kwihangira umurimo, gutoza no gukurikirana abanyeshuri babo mu gihe cyo kwimenyereza umwuga (internership) no gukorana n’abandi (par
 Ishuri rya KIM hagati yo gufungwa no gutezwa cyamunara

 Ishuri rya KIM hagati yo gufungwa no gutezwa cyamunara

Uburezi
Mu minsi ishize bamwe mu bakozi b’Ishuri Rikuru rya KIM iherereye i Kanombe ahitwa Cumi na kabiri  banditse bakoresheje twitter bandikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse na Minisitiri w’Intebe bagaragaza ko babayeho nabi nta mushahara babona mu mezi 8 ndetse nta n’ubwishingizi bishyurirwa. Twitter y’abaakozi ba Kaminuza ya KIM ivuga ko bandikiye inzego zitandukanye  zirimo ikigo gishinzwe abakozi n’umurimo  ndetse na HEC n’izindi zitandukanye  bazimenyesha ikibazo cyabo  ariko ko nta gisubizo bahawe bityo bakaba bafite impungenge uko bazabaho muri ibi bihe byo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Corona Virus badafite ikibatunga basaba Perezida ko yabatabara ikibazo cyabo kigakemuka. Umwe mu barimu uhigisha utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umute
Rucagu Boniface yavuze byinshi ku muryango Nyarwanda ugiye gusenyuka

Rucagu Boniface yavuze byinshi ku muryango Nyarwanda ugiye gusenyuka

Amakuru
Rucagu Boniface ufite uburambe ,muri Politiki y’u Rwanda wakoranye na Leta zitandukanye, ubu akaba ari umuyobozi ushinzwe umuco mu Rwego Ngishwanama z’Inararibonye z’u Rwanda (Rwanda Elders Advisory Forum (REAF), mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze  uburyo abana muri iki gihe bitwaje uburenganzira bwabo bigira indakoreka, anavuga uburyo bamwe mu babyeyi bateshutse ku nshingano zabo. Rucagu avuga ko abana b’iki gihe bangijwe n’ababyeyi bake bateshutse ku nshingano zabo ati “bicwa n’uburenganzira bwabo budaherekezwa n’indangagaciro, hari ababyeyi baciwe intege n’uburenganzira bw’abana, umwana azi ko numuvuga azahamagara Polisi ikaza”. Rucagu atangaza ko ubwo burenganzira umwana afite butuma bamwe mu babyeyi bareka abana babo bagakora icyo bashaka. Yakomej
Mininistre w’Intebe yagaragaje uburyo imibare ari igisubizo ku bana b’abanyeshuri

Mininistre w’Intebe yagaragaje uburyo imibare ari igisubizo ku bana b’abanyeshuri

Amakuru
Minisitiri w’Intebe Eduard Ngirente avuga ko kugira ngo abana b’Abanyafurika bagere ku rwego rwo kwiga amashuri makuru bafite imitekerereze ishobora gusesengura ibibazo Afurika ifite, hakwiye kubanza gukemura ikibazo cyo kubafasha kumva no gukora ku bintu birimo imibare. Ibi Minisitiri w’Intebe Ngirente yabivugiye mu muhango wo gutangiza inama ya 10 y’Impuzamakaminuza yo mu Burasirazuba bwa Afurika (IUCEA) irimo kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 20-21 Kamena 2019. Yagize ati “Tugomba gukora ku buryo abana barangiza amashuri abanza baba bafite ubumenyi bw’ibanze mu mibare naho abarangiza amashuri yisumbuye bakaba bazi bihagije imibare ibafasha mu buzima bwa buri munsi hatitawe ku mashami baba biga.” Yakomeje agira ati “Tugomba gufata imibare nk’ubumenyi bufasha abanyeshuri bacu