Tag: Ubukwe

Kajuga Robert wamamaye muri siporo yo gusiganwa ku maguru yakoze ubukwe

Kajuga Robert wamamaye muri siporo yo gusiganwa ku maguru yakoze ubukwe

Imikino
Kajuga Robert wamamaye muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletics) mu makipe atandukanye mu Rwanda no mu ikipe y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we witwa Usanase Liberata kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020. Kajuga Robert n’umukunzi we Usanase Liberata, gusezerana imbere y’Imana byabereye muri Paruwase ya Byumba mu Karere ka Gicumbi naho abatumirwa bake bitabiriye ubwo bukwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) bakiriwe mu nzu mberabyombi ya FIAT mu Karere ka Gicumbi. Kajuga Robert mu Rwanda yakiniye amakipe atandukanye arimo ikipe ya SEC, ubu akaba yakoze ubukwe abarizwa mu ikipe ya Mountain Classic Athletics Club ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Gicumbi. Kajuga Robert yavutse tariki ya 1 Mutarama 198
Imihango y’Ubukwe bwa Kinyarwanda ayigereranya no Guterekera

Imihango y’Ubukwe bwa Kinyarwanda ayigereranya no Guterekera

Imyidagaduro
Nshimiyumuremyi Justin, Perezida w’Ihuriro ry’abahanzi bavuga amazina y’inka mu bukwe no kuyobora Ibiro ryitwa “Iriba ry’Umuco Nyarwanda”, akaba n’Umuyobozi wa Kampani yitwa “Umutsakura” asanga imihango y’ubukwe bwa Kinyarwanda yayigereranya no Guterekera, aho yatanze urugero rw’uburyo bakwa umugeni amafaranga ariko mu bukwe bakavuga Inka kandi ntayihari. Gusa yatangaje ko imihango yose yabaga mu bukwe mbere ya COVID-19 yari ingenzi kuko biri mu gusigasira umuco Nyarwanda nubwo wenda bidakorwaga nk’ibya kera. Nshimiyumuremyi yagize ati “biriya bintu byari ngombwa kandi n’ubu ni ngombwa kuko biriya bigaragaza umuco, ntabwo tuvuga ko bikorwa nk’uko kera byakorwaga, ariko byanze bikunze n’ubundi reka tubyite nko Guterekera, reka tuvuge ko tudakora iby’umuco neza ahubwo tuvuge ko Dut
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamakuru ba Gikristo mu Rwanda arakora ubukwe kuri iki Cyumweru

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamakuru ba Gikristo mu Rwanda arakora ubukwe kuri iki Cyumweru

Imyidagaduro
Arnaud Ntamvutsa, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyamakuru ba Gikristo mu Rwanda (Christian Media Forum-CMF), akaba n’umuyobozi wa Urugero Media Group Rwanda, arakora ubukwe na Umutoniwase Jane bakunda kwita (Tonny) w’umuririmbyi muri “Kingdom of God Ministries” kuri iki Cyumweru tariki ya  28 Nyakanga 2019, mu Mujyi wa Kigali. Gusezerana imbere y’ Imana biraba  saa munani n’igice ku Kicukiro mu Kagarama muri “Eglise Evangelique des Frères en Christ” naho abatumiwe bakaba bagomba kwakirirwa muri  Rainbow Hotel mu Karere ka Kicukiro. Bitegenyijwe ko ubukwe bwa Arnaud Ntamvutsa na Tonny bugomba kwitabirwa n’ ibyamamare bitandukanye.