Tag: Ubukungu

 Ingengo y’imari ya 2021-2022 iziyongeraho miliyari zirenga 633 z’amafaranga y’u Rwanda

 Ingengo y’imari ya 2021-2022 iziyongeraho miliyari zirenga 633 z’amafaranga y’u Rwanda

Ubukungu
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragarije Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ko ingengo y’imari ya 2021/2022 iziyongeraho miliyari zisaga 633 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw) angana na 16.6%, yose hamwe ikazaba ari miliyari 4,440.6 Frw. Minisitiri Dr. Ndagijimana yatangaje ukwiyongera kw’ingengo y’imari ubwo Inteko rusange y’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rivugurura itegeko rigena ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2021/2022. Yavuze ko amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera ave kuri miliyari 1,993.0 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri miliyari 2,148.0 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko yiyongeraho agera kuri miliyari 155 bingana na 7%. Amafaranga aturuka ku misoro aziyongera ave kuri miliyari 1,717.2 z’amafaranga y’u Rwanda
YANG SHENGWAN yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Huawei mu Rwanda

YANG SHENGWAN yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Huawei mu Rwanda

Ubukungu
Huawei, ikigo gitanga serivise z’ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibikorwaremezo, cyashyizeho urukuriye mu Rwanda ari we Yang Shengwan. Yang Shengwan akaba asimbuye Xiong Jun, akaba afite uburambe mu kazi bw’imyaka ikabakaba umunani, akaba kandi yaranakoraga mu myanya y’ubuyobozi bukuru, mu bihugu nk’Ubushinwa, Kenya na Uganda. Madamu Lina Caro, Ushinzwe ubuvugizi mu Kigo Huawei Rwanda, yemeza ko bwana Yang azanye ubunararibonye mu rwego rwa tekinike, bityo bikazafasha imikorere y’isosiyete. Madamu Lina Caro yagize ati “URwanda ni isoko rikomeye kuri twe. Ruri ku isonga mu guhanga udushya, kandi rukaba rugana inzira y’igicumbi cy’ikoranabauhanga muri aka Karere. Kubera imiterere y’isoko ryarwo, inshingano ya mbere yacu nk’isosiyete, ni gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga, nka gah
Umuyobozi wa CMA arashishikariza urubyiruko kwizigamira binyuze mu marushanwa

Umuyobozi wa CMA arashishikariza urubyiruko kwizigamira binyuze mu marushanwa

Ubukungu
Capital Market University Challenge ni amarushanwana ategurwa na “Capital Market Authority” akaba ahuza urubyiruko rwo muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, kuri ubu akaba yarabaye ku nshuro ya gatandatu. Amarushanwa ya 2019 yateguwe na “Capital Market Authority (CMA), ku bufatanye n’Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’imigabane(Rwanda Stock Exchange (RSE), n’ikigo mpuzamahanga gihuza abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubukungu n’Ubumenyi(International Association of Students in Economic and Commercial Sciences (AIESEC) hamwe n’ikigo cya ICPAR(the Certified Public Accountants of Rwanda). Aya marushanwa akaba yaratangiye tariki ya 1 Werurwe 2019 kugeza 26/3/2019). Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’agateganyo wa Capital Market Authority, Bundugu Eric, yavuze ko aya marushanwa bayategur