
Mara Phones na Kagera VTC Ltd bigiye kuba igisubizo ku bahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba
Sosiyete ikora itelefone mu Rwanda yitwa “Mara Phones Rwanda Ltd” yasinye amasezerano y’imikoranire na Kampani yitwa “KAGERA VTC Ltd” mu mushinga wayo wo kuhira (irrigation) imyaka hakoreshejwe imashini zikurura amazi yo mu butaka, uwo mushinga ukazakorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere turindwi, ariko ukazahera mu Turere dutanu.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2020, ku cyicaro cya Mara Phones kiri ahagenewe inganda i Masoro, abahinzi bakazahabwa telefone za Mara Phones zizabafasha mu buhinzi bwabo nko kumenya amakuru y’Iteganyagihe n’ibindi.
Karinganire Eric, Umuyobozi wa Kagera VTC Ltd avuga ko uturere tuzabimburira utundi mu gukoreramo uwo mushinga ari: Akarere ka Kirehe, Ngoma, Gatsibo, Rwamagana na Bugesera.
Karinganire avu