Tag: Ububanyi n’amahanga

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongiriya yageze mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongiriya yageze mu Rwanda

Mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubucuruzi wa Hongiriya, Péter Szijjártó, kuri uyu wa Gatatu ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri Péter Szijjártó wageze i Kigali mu ijoro ryakeye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, yunamira abasaga ibihumbi 250 baruruhukiyemo. Nyuma yerekeje ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta. Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo aba ba minisitiri bombi batangaje ko ibihugu byombi byishimira intera umubano wabyo ugezeho bavuga ko uzakomeza gutera imbere. Muri uru ruzinduko ibihugu byombi birashyira umukono ku masezerano y’ubutwererane atandukanye harimo ay’inkunga ya mil
Kudeta yo muri Sudani yamaganiwe kure

Kudeta yo muri Sudani yamaganiwe kure

Mu Mahanga
Kuri uyu wa Mbere, igisirikare cyo muri Sudani cyataye muri yombi abenshi mu bayobozi bagize Guverinoma y’inzibacyuho muri Sudani, Minisiteri y’Itumanaho ikaba itangaza ko ari kudeta yakorewe ubuyobozi bw’icyo Gihugu. Minisitiri w’Intebe Abdallah Hamdok ni umwe mu bagize Guverinoma batangajwe ko bafungiwe mu ngo zabo n’abasirikare bataramenyekana. Nibura bane mu bagize Guverinoma ya Sudani bafunzwe n’abo basirikare bataramenyakana. Iyo nkuru yatumye abaharanira demokarasi bayoboka imihanda y’i Khartoum barigaragambya mu gihe hataramenyekana uwategetse ko abayobozi bose bafungwa ndetse n’igisirikare ntikiragira icyo gitangaza muri ayo makuru. Abaturage baho bavuga ko internet yakuweho mu Murwa Mukuru Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abatu
Perezida Kenyatta yavuze impamvu yaje mu Rwanda

Perezida Kenyatta yavuze impamvu yaje mu Rwanda

Politiki
Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya mu ruzindiko yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2019 yahuriye na Perezida Kagame mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, aboneraho kuvuga ko mu byamuzanye harimo kureba uko Abanyarwanda bakora. Abaye Perezida wa Mbere mu mateka usuye u Rwanda akagira amahirwe yo kwitabira umwiherero w’abayobozi bakuru mu Rwanda mu ruzinduko rutamenyekanye cyane,Perezida Kenyatta yabwiye abitabiriye umwiherero ko umwiherero ari mwiza cyane ndetse yifuza kuwutangiza mu gihugu cye. Yagize ati “Naje hano kugira ngo nirebere uko mukora. Narabishimye cyane kandi nifuza kubyigana”. Perezida Kenyatta yagarutse kandi ku buvandimwe n’umubano hagati y’ibihugu byombi avuga ko umeze neza cyane ndetse ko yifuza ko warushaho kumera neza.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yasabwe ibisobanuro ku ifungwa ry’umupaka

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yasabwe ibisobanuro ku ifungwa ry’umupaka

Politiki
Ofwono Opondo, Umuvugizi wa Leta ya Uganda atangaza ko basabye Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Frank Mugambage ibisobanuro ku ifungwa ry’umupaka wa Gatuna. Guhera ku wa Kane, amakuru yavaga i Gatuna mu Karere ka Gicumbi yavugaga ko u Rwanda rwafunze umupaka waryo na Uganda. Abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu Rwanda bavuze ko gufunga uriya mupaka biri mu rwego rwo kuwusana kandi ko imodoka zikoreye ibicuruzwa ziva cyangwa zijya muri kimwe muri ibi bihugu zigomba kuba ziri gukoresha umupaka wa Kagitumba mu gihe uwa Gatuna ugisanwa. Ofwono Opondo  kandi avuga ko Leta ya Uganda yasabye Ambasaderi wayo mu Rwanda Olive Woneka gusaba ibisobanuro birambuye Minisitieri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ku byerekeye ifungwa ry’uwo mupaka. Ikinyamakuru The Monitor gitangaza ko
Scroll Up