Tag: Tanzania

Magufuri ati “nta guma mu rugo izabaho, nta n’urukingo rwa COVID-19 dukeneye”

Magufuri ati “nta guma mu rugo izabaho, nta n’urukingo rwa COVID-19 dukeneye”

Mu Mahanga
Perezida wa Tanzania John Joseph Pombe Magufuli yeruriye abaturage ko atazigera abashyira muri Guma mu Rugo, kandi ko n’inkingo za koronavirusi ibihugu byinshi bitegerejwe ndetse bimwe byatangiye kuzitanga, batazazihabwa. Ni amagambo yavuze uyu munsi mu mbwirwaruhame yavugiye mu Karere avukamo ka Chato ko mu Ntara ya Geita, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ishyamba rya kabiri mu bunini ryatangiye guterwamo ibiti mu mwaka wa 2017. Ni imbwirwaruhame yavuze mu Giswahili, ariko twayibashyiriye mu Kinyarwanda kugira ngo mubashe kuyumva neza, hasi turayishyiraho imbwirwaruhame uko yakabaye mu mwimerere wayo (video) yaciye kuri Televiziyo y’Igihugu (TBC). Yagize ati, “Mu bihe nk’ibi aho haduka indwara zidasobanutse zitazwi zigenda zigaragara nka COVID-19, ibihugu byinshi abaturage b
Magufuli yemeza ko ishyaka rye rizategeka Tanzania imyaka n’imyaniko

Magufuli yemeza ko ishyaka rye rizategeka Tanzania imyaka n’imyaniko

Amakuru
Perezida wa Tanzania, Dr John Joseph Pombe Magufuli yatangaje ko ishyaka rye rizaguma ku butegetsi imyaka yose, kandi utavuga rumwe na ryo azakomeza kugira ibibazo. Ijambo rya Perezida Magufuli ryanyujijwe kuri radiyo ku mugoroba wo ku wa mbere. Mu cyumweru gishize yari yatangaje ko imfungwa zigomba kongererwa igihe zimara zikora imirimo nsimburagifungo kandi ugaragaje ubunebwe agahanwa. AFP ivuga ko Magufuli yatangaje ati “CCM [Chama Cha Mapinduzi] irahari, kandi ikomeza kubaho iteka ryose.” Yunzemo asaba abayoboke ba CCM kujya bagenda batikanga, ati “Barwanashyaka ba CCM, mushobora kujyenda mwemye. Nta we uzasimbura CCM.” Perezida Pombe Magufuli yavuze ko abadashyigikiye ishyaka rye bazakomeza guhura n’ibibazo. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja Per
Scroll Up