Tag: Taekwondo

Taekwondo: Abifuza kureba imikino ya Afurika muri BK Arena bazinjira ku buntu

Taekwondo: Abifuza kureba imikino ya Afurika muri BK Arena bazinjira ku buntu

Imikino
Guhera tariki ya 13 kugeza 17 Nyakanga 2022 muri BK ARENA hahoze ari Kigali Arena hazabera Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo aho kwinjira bizaba ari ubuntu. Bagabo Placide ukuriye iyi Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo wigeza no kuba Perezida w’Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda (RTF), mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kamena 2022, yavuze ko iminsi yose kwinjira bizaba ari ubuntu, ariko hazatangwa amatike y’ubuntu kugira ngo abatumiwe bazinjire kuri gahunda. Imwe mu mpamvu zizatuma kwinjira muri iyi mikino bizaba ari ubuntu, ni ukugira ngo umukino wa Taekwondo mu Rwanda uzarusheho kumenywa n’abantu benshi. Mbonigaba Boniface, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda yijeje Abanyarwanda ko ikipe y’Igihugu izitwara neza kuko yat
Taekwondo: Dream Fighters TC yegukanye imikino yo Kwibuka ya 2021  

Taekwondo: Dream Fighters TC yegukanye imikino yo Kwibuka ya 2021  

Imikino
Dream Fighters Taekwondo Club ni yo kipe yegukanye igikombe cyo kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 (GMT: Genocide Memorial Tournament). Dream Fighters Taekwondo Club yegukanye iri rushanwa ikaba yitoreza mu Murenge wa Kimironko. Iri rushanwa  ryabereye muri Sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, rikaba ryakozwe hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) nk’uko ikinyamakuru IMPAMBA kibikesha abashinzwe itangazamakuru mu Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda. Abitabiriye irushanwa babanje gupimwa COVID-19, igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), maze babona gutangira kurushanwa mu myiyereko (Poomsae). Irushanwa ryitabiriwe n’
Taekwondo: Amakipe 11 niyo yitabira irushanwa ryo Kwibuka

Taekwondo: Amakipe 11 niyo yitabira irushanwa ryo Kwibuka

Imikino
Amakipe 11 niyo agomba  kwitabira irushanwa ryo kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iri rushanwa rigomba kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, muri Sitade Amahoro nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda. Iri rushanwa rigomba kwitabirwa n’abakinnyi 43 mu bagabo naho abakobwa ni 24, hakaba hazabaho kurushanwa mu kwiyereka mu byiciro bitandukanye bitarimo ibyo kurwana (combat) ari na yo mpamvu rizaba umunsi umwe gusa. Amakipe agomba kwitabira iri rushanwa Dream fighters Taekwondo club Unit Taekwondo club IYF Taekwondo club Stars Taekwondo club Yes we can Taekwondo Special line up Taekwondo club White Star taekwondo club Police Taekwondo club Dream Ta
Taekwondo:  Dream Team  yabaye iya kabiri mu mikino yo kwibuka

Taekwondo: Dream Team yabaye iya kabiri mu mikino yo kwibuka

Imikino
Ikipe ya Dream Team yitoreza mu kigo cy’Urubyiruko cyo mu Gatenga, yabaye iya kabiri mu mikino yo kwibuka abakinnyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize ryateguye imikino yo kwibuka abakinnyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Rubavu ryarangiye ikipe ya Polisi ije ku mwanya wa mbere, ikipe ya Dream Team iba iya kabiri. Mu bafite ubumuga bw’ingingo ikipe ya Dream ni yo yaje ku mwanya wa mbere. Ntawangundi Eugene umuyobozi  wa Dream Team Taekwondo, atangaza ko mu mikino yo kwibuka yabereye i Rubavu bajyanye abakinnyi 18 barimo abakobwa bane n’abahungu cumi na bane. Muri aba bakinnyi ba Dream Taekwondo, Umurerwa Raissa w’ibiro53 yabonye
Dream Team Taekwondo: Gukina ibihuza n’ibikorwa by’ubugiraneza

Dream Team Taekwondo: Gukina ibihuza n’ibikorwa by’ubugiraneza

Imikino
Dream Team Taekwondo ikipe yitoreza mu Gatenga aho bakunze kwita kwa Charlos, mu gutoza aba bana uyu mukino njyarugamba bihuzwa n’ibikorwa  b’ubugiraneza. Ntawangundi Eugene umutoza wa Dream Team Taekwondo yatangarije ikinyamakuru impamba.com  ko buri mwaka hari abana azana mu ikipe ye akabatoza gukina ku buntu kuko mbere y’uko iyi kipe itangira yari ifite n’intego yo gutanga ubufasha. Usibye kuba Dream Taekwndo izamura impano z’abana bakazana imidari  ku rwego rw’igihugu ikora n’ubuvugizi ku bana bacikishije amashuri bakiga imyuga mu ishuri rya Gatenga muri Don Bosco. Ibi bikiyongeraho no kubaha imyambaro yo gukorana siporo. Umutoza wa Dream Team Taekwondo yavuze ko bafite abanyamuryango 72, ariko mu gihe cy’amarushanwa abakinnyi babahitamo bitewe n’imitere  y’irushanwa a
Impamvu “Special Line Up Taekwondo Club” itegura imikino ya “Bye Bye Vacance”

Impamvu “Special Line Up Taekwondo Club” itegura imikino ya “Bye Bye Vacance”

Imikino
Ikipe ya Taekwondo yitoreza ku Kimironko yitwa “Special Line Up Taekwondo Club” yateguye imikino igenewe urubyiruko rw’abanyeshuri ku nshuro ya kabiri yiswe “Bye Bye Vacance Taekwondo Tournament” mu rwego rwo kugira ngo abana bibutswe indangagaciro zo kwiga no kwirinda ibiyobyabwenge. Habimana Jean Claude, Umuyobozi w’ikipe ya “Special Line Up Taekwondo Club” yatangarije ikinyamakuru impamba.com iyi mikino ifite intego yo gufasha urubyiruko rukina Taekwondo. Habimana yagize ati “ni irushanwa ryiza rifite icyo risobanuye ku rubyiruko cyangwa ku munyeshuri, gukina Taekwondo gusa nta musaruro bifite ahubwo n’ishuri rifite umumaro”. Habimana yakomeje avuga ko umukinnyi wa Taekwondo agomba kuba umukinnyi ubereye u Rwanda yirinda ibiyobyabwenge no kwirinda inda zitateganyijwe ku
Kimironko: Amakipe 6 aritabira irushanwa rya “Bye Bye Vacance Taekwondo Tournament”

Kimironko: Amakipe 6 aritabira irushanwa rya “Bye Bye Vacance Taekwondo Tournament”

Imikino
Amakipe 6 ni yo agomba kwitabira amarushanwa ya Taekwondo yo gusezera abana bari mu biruhuko yiswe “Bye Bye Vacance Taekwondo Tournament” agomba kubera ku Murenge wa Kimironko kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019. Aya marushanwa afite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, Dukine Imikino Ngororamubiri Kwiteza imbere, Twirinde ibiyobyabwenge n'ibindi byangiza Ubuzima, dufatanye Kubaka igihugu cyacu" yateguwe n’ikipe ya Special Line Up Taekwondo ku bufatanye n'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF). Amakipe yamaze kwiyandikisha ko azitabira aya marushanwa azaba ku nshuro ya kabiri ni: Dream Fighters, Lion Power, Blue Sky, Unity Taekwondo Club, KOTA na White Star Taekwondo Club. Special Line Up Taekwondo Club  yateguye imikino ya "Bye bye vaca
Dream Team yegukanye shampiyona y’Igihugu ya Taekwondo

Dream Team yegukanye shampiyona y’Igihugu ya Taekwondo

Imikino
Ikipe ya Dream Team Taekwondo yitoreza mu Gatenga ahazwi nko kwa “Charlos” niyo yegukanye shampiyona y’Igihugu y’Umukino wa Taekwondo yasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019. Ababonye ibikombe Hateranyijwe amanota yose mu byiciro byakinnye birimo: abana, ingimbi, n’abakuze, ikipe ya  Dream Team Taekwondo niyo yabaye iya mbere ihabwa gikombe, iya kabiri iba Dream Fighter naho iya gatatu iba Police Taekwondo Club. Ikipe yahize izindi (Best team) mu bana no mu ngimbi (cadet et junior) ni Dream Team Taekwondo yo mu Gatenga naho mu bakuru iba Police. Umusifuzi mwiza yabaye Habimana Eric, mu bakinnyi bafite ubumuga (Parataekwondo) umukinnyi mwiza yabaye Niringiyimana Jean Claude wakiniye ikipe ya Nyamata. Umukobwa witwaye neza yabaye Uwayo Clarisse naho umukinn
Abakinnyi basaga 200 bitabiriye shampiyona y’Igihugu ya Taekwondo

Abakinnyi basaga 200 bitabiriye shampiyona y’Igihugu ya Taekwondo

Imikino
Abakinnyi basaga 200 nibo bitabiriye Shampiyona y’Igihugu y’Umukino wa Taekwondo. Iyi shampiyona irabera muri Sitade Amahoro i Remera ikaba yatangiye kuri uyu wa Kane ikazasozwa Kucyumweru tariki ya 6 Mutarama 2019. Bagabo Placide, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda avuga ko iyi shampiyona ari ubwa karindwi ibaye, intego yayo akaba ari ugushaka abakinnyi beza bazahagararira u Rwanda yaba mu bato no mu bakuru. Bagabo avuga ko abitabiriye ari benshi agereranyije n’imyaka yabanje akarusho karimo ni uko abana bagize 70 ku ijana y’abitabiriye bose. Mu mpamvu yatumye iyi mikino iba mu biruhuko ni ukugira ngo abana bakine mbere y’uko basubira ku ishuri kuko kubabona biba byoroshye. Amakipe yitabiriye iyi shampiyona agera muri 15 amenshi akaba aturuka mu M
Amakipe 13 azitabira shampiyona ya Taekwondo

Amakipe 13 azitabira shampiyona ya Taekwondo

Imikino
Shampiyona y’Igihugu y’umukino wa Taekwondo iratangira kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mutarama kugeza kuri 6 Mutarama 2019 muri Sitade Amahoro, amakipe yamaze kwiyandikisha agera muri 13. Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda (RTF) butangaza ko iyi shampiyona izitabirwa n’abakinnyi bo mu byiciro bitandukanye barimo: Abana, ingimbi, abakuru n’abafite ubumuga. Amakipe 13 agomba kwitabira iyi shampiyona Dream Fighters Taekwondo Club (yegukanye shampiyona y’umwaka ushize) Blues sky Academy Kigali Olympic Taekwondo Academy Police Taekwondo team Kivu vision Taekwondo Club Lion power Taekwondo Club IYF Taekwondo Club. Kigali Justice Taekwondo Club Dream Taekwondo Club Unity Taekwondo Club Trinity Taekwondo Club, Musanze Nyamata Taekwondo C
Scroll Up