
Table Tennis: Abakinnyi baserukiye u Rwanda mu buryo bugoye, ariko bihagararaho
HAHIRWABASENGA Didier na NIYONIZIGIYE Eric hamwe na ISHIMWE François Regis wagiye ari umuyobozi wa delegasiyo, ariko bikarangira nawe abaye umukinnyi kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022 nibwo bageze mu Rwanda bavuye muri Ethiopia mu irushanwa rya Afurika ryiswe “Regional Qualification for 2022 Africa Senior Championship”, aho begukanye umwanya wa kane kandi baragiye mu buryo bugoye.
Ikipe y’u Rwanda yatsinze Eritrea na Seychelle, naho mu guhatanira umwanya wa gatatu n’uwa kane Uganda ibarusha inota rimwe, u Rwanda ruhita ruba urwa kane mu bihugu 9 byitabiriye iri rushanwa.
HAHIRWABASENGA Didier yabwiye abanyamakuru ko ari irushanwa bitabiriye bwa mbere ariko nubwo bagiye mu buryo bugoye ariko baranzwe n’ishyaka aho umwe yabaga umukinnyi agahindukira akaba umutoza.