Tag: Sina Gerard

SINA Gerard Athletics Club yegukanye ibikombe 5 muri 6 mu isiganwa rya “Cross Country”

SINA Gerard Athletics Club yegukanye ibikombe 5 muri 6 mu isiganwa rya “Cross Country”

Imikino
Ikipe ya Sina Gerard y’imikino ngororamubiri (Athletisme) yegukanye ibikombe bitanu muri bitandatu, yegukana n’imidari umunani nyuma yo gutsinda mu byiciro bitandukanye isiganwa rya “Cross Country” ryabereye ku Kicukiro kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo 2021. Sina Gerard Athletics Club ibi bikombe yabyegukanye mu cyiciro cy’abato n’abakuru yaba mu bahungu no mu bakobwa. Ibikombe 6 bitanu byegukanywe n’ikipe ya SINA GERARD y’imikino ngororamubiri naho kimwe cyegukanwa na APR Athletics Club. Iranzi Celine wamenyekanye muri APR Athletics Club no mu marushanwa yo mu Butaliyani, nyuma akaza kubihagarika, nawe yongeye kugaragara mu isiganwa rya Cross Country ryo kuri iki Cyumweru aho yegukanye umwanya wa mbere yambaye umwambaro wa SINA Gerard Athletics Club, akoresheje imino
Sina Gerard Athletics Club ifite intego yo kuza ku mwanya wa mbere mu cyiciro cy’abakuru

Sina Gerard Athletics Club ifite intego yo kuza ku mwanya wa mbere mu cyiciro cy’abakuru

Imikino
Sina Gerard Athletics Club nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abato mu marushanwa yabereye kuri Sitade Amahoro mu mpera z’icyumweru, ifite n’intego yo kwegukana umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri mu cyiciro cy’abakuru (senior). Nkundimana Théogène,Umuyobozi Ushinzwe Siporo muri Entreprise Urwibutso ya Sina Gerard yatangaje icyo bagiye gukora kugira ngo mu marushanwa azaba mu minsi iri imbere bazarusheho kwitwara neza,yagize ati “icyo tugiye gukora, tugiye kongera imyitozo ibe myinshi kandi turusheho kongera gufata neza abakinnyi nk’uko dusanzwe tubikora icya mbere ni uko Agashya n’Akabanga n’Akandi biboneka bavuye mu myitozo duharanira kugera ku ntsinzi”. Imanishimwe Valens umukinnyi wa Sina Gerard Athletics Club usiganwa muri metero 100, 200m na 400, avuga ko mu
Sina Gerard Athletics Club yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abato

Sina Gerard Athletics Club yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abato

Imikino
Ikipe y’imikino ngororamubiri (Sina Gerard Athletics Club) niyo yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’abari munsi y’imyaka 17 yabereye kuri Sitade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021. Ikipe ya Sina Gerard muri aya marushanwa yegukanye imidari umunani ya Zahabu, bituma iza ku mwanya wa mbere muri aya marushanwa yitabiriwe n’abakinnyi baturuka mu makipe atandukanye mu gihugu. Kanyabugoyi Anicet umutoza wa Sina Gerard Athletics Club yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko kuba uwa mbere babikesha imyitozo bakoze icyumweru cyose kugira ngo bakosore ikosa buri mukinnyi yakoze mu irushanwa riheruka, yagize ati “dufatiraho niyo mpamvu twabashije kwegukana imidari umunani ya Zahabu, ni nayo yatumye dushobora kuba aba mbere”. Ubwo uyu mutoza yabazwaga ibanga b
Sina Gerard ati “ntushobora guhindura umwimerere wawe ngo abantu bakugumeho”

Sina Gerard ati “ntushobora guhindura umwimerere wawe ngo abantu bakugumeho”

Amakuru
Rwiyemezamirimo, Sina Gerard nyir’iri “Entreprise” “Urwibutso” ntiyemeranya n’abavuga ko Urusenda rw’Akabanga rutagifite uburyohe nk’ubwa kera, bityo impamvu abakiliya be bamukomeyeho ari uko atigeze ahindura umwimerere we. Nyuma yo kumva bamwe mu baturage binubira ko Akabanga k’ubu gatandukanye n’aka kera, ikinyamakuru impamba.com cyanyarukiye kwa Nyirangarama, aho Sina Gerard akorera agira icyo atangaza. Sina Gerard yavuze ko ibyo akora ari umwimerere we kuko yatangiye gukora Amandazi y’Urwibutso mu mwaka wa 1987 kandi n’ubu uburyohe bwayo nta cyahindutse kuko winjira muri “Alimentation” ukayasangamo ndetse akaba agurwa nk’uko kera yagurwaga, bityo n’Akabanga ari uko mu buryohe bwako ntacyahindutsemo. Sina yavuze ko udashobora guhindura umwimerere wawe ngo abantu bakugumeho
Impamvu imodoka zihagarara kenshi kwa Sina Gerard

Impamvu imodoka zihagarara kenshi kwa Sina Gerard

Ubukungu
Rwiyemezamirimo Sina Gerard yahishuye ibanga yakoresheje kugira ngo imodoka hafi ya zose zigera kwa kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo zihahagarare abazirimo bakagura icyo kurya cyangwa se icyo kunywa, ibanga akoresha nta rindi ni ukugaragaza ibyo akora no kumenya gufata neza abakozi. Ikinyamakuru impamba.com muri iki cyumweru cyasuye Sina Gerard kiganira nawe ku nsanganyamatsiko ebyiri z’ingenzi: Iya mbere ni ibanga akoresha kugira ngo ibinyabiziga bikunde guhagarara kwa Nyirangarama no kuba ari umwe muri ba rwiyemezamirimo bakunze kurambana abakozi igihe kirekire. Sina yagize ati “mbere na mbere nitabira ama “Expo” yaba ay’Akarere, Intara, ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga, mba ngiye kugaragaza ibyo namaze kugeraho, ni ukuvuga nkajya kwereka abo banyarwanda, abo b
Umukinnyi wa Sina Gerard muri Congo Brazzaville yavunitse yanga kuva mu isiganwa

Umukinnyi wa Sina Gerard muri Congo Brazzaville yavunitse yanga kuva mu isiganwa

Imikino
Uwimana Felix ukinira ikipe ya Sina Gérard y’imikino ngororamubiri (Sina Gerard Athletics Club) ku nshuro ya mbere yitabiriye isiganwa mpuzamahanga ry’igice cya Marato ryabereye muri Congo Brazzaville, amaze kwiruka aharenga ibirometero 10 ari mu bakinnyi batandatu ba mbere akomereka ikirenge ku buryo amaraso yatakaraga mu muhanda, ariko yanga kuva mu isiganwa atarisoje kandi asiga abakinnyi benshi. Mu kiganiro Uwimana yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko yasoje isiganwa ry’ahareshya na 21Km yataye ubwenge kuko nyuma yo gusiganwa intera ya 10KM urukweto rwamucikiyeho, yirukankisha ibirenge, ari na bwo yakomeretse nabwo akomeza kwiruka kugeza asoje agera ku ntego ye nubwo yahise ajyanwa kwa muganga. Urupapuro rwanditseho amanota y’abakinnyi rugaragara
Sina Gerard arasobanura impamvu yashinze ikipe ya “Athletisme”

Sina Gerard arasobanura impamvu yashinze ikipe ya “Athletisme”

Imikino
Rwiyemezamirimo Sina Gerard, aravuga ko impamvu yagize igitekerezo cyo gushyiraho ikipe y’imikino ngororamubiri “Athletisme” ari ukugira ngo umusozi wa Tare ubarizwaho ibikorwa bye bitandukanye ubyazwe umusaruro. Mu kiganiro Sina Gerard yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “siporo niyo dukesha imiyoborere myiza dufite mu gihugu cyacu”. Sina yakomeje avuga ko barebye umusozi wa Tare nawo basanga  ushobora gufasha urubyiruko ari nayo mpamvu yashinze ikipe y’imikino ngororamubiri (Sina Gerard Athletics Club).  Avuga ko abakozi be, abiga muri Fondation Sina Gerard yatekereje kubashyiriraho ikipe yabo kugira ngo babyaze umusaruro impano yabo ibagirire akamaro, igihugu n’imiryango yabo. Avuga ko intego y’ibyo akora ari uguharanira guteza imbere ibyubaka umuntu ati “mu
Felix Uwimana yitwaye neza muri 20KM de Bugesera, ashimira Sina Gerard

Felix Uwimana yitwaye neza muri 20KM de Bugesera, ashimira Sina Gerard

Imikino
Uwimana Felix umukinnyi wa Sina Gerard Athletics Club yabaye uwa kabiri mu kwiruka kirometero umunani mu isiganwa rya 20KM de Bugesera, ashimira rwiyemezamirimo Sina ubitaho kuri buri kintu bigatuma bakina bafite imbaraga. Muri 20KM de Bugesera yabaye Kucyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019, Uwimana Felix mu kwiruka 8KM aba uwa kabiri akoresheje iminota 23 amasegonda 08 n’ibice  87. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com, Felix yavuze ko ashimira Sina Gerard umuyobozi w’ikipe akinira ku bw’imyitozo yakoreye i Rubavu ndetse no kwa Nyirangarama. Uwimana Felix yagize ati “imyitozo nakoze hariya kuri Nyirangarama aho “company” ya Entreprise Urwibutso ikorera ibintu bitandukanye, ni byo nabashije kurya nkabasha kubona uyu mwanya wa kabiri”. Felix yavuze na none ko mu
Sina Gerard yahaye akazi abakinnyi be

Sina Gerard yahaye akazi abakinnyi be

Imikino
Mu gihe gito rwiyemezamirimo Sina Gerard atangije ikipe y’imikino ngororamubiri (Athletics) ubu afite abakinnyi 15 bimwe mu byo abafashamo ni ukubaha akazi. Dukeshimana Patient  ukinira ikipe ya Sina Gerard mu kwiruka ahareshya na metero 100 na 200, avuga ko Sina abafasha mu mibereho yabo yose harimo no kubaha akazi. Bimwe mu byo abafasha ni ukubona imyambaro yo gukinana, kurya n’akakazi mu gihe batari mu myitozo. Dukeshimana, tariki ya 22 Werurwe 2019 yabonye umudari wa zahabu mu kwiruka metero ijana, akaba ashimira Sina Gerard udahwema kubaba hafi. Bagina Robert Timothé, umutoza wa Sina Gerard Athletics Club yavuze ko bafite abakinnyi 15, akaba avuga ko mu gihe gito iyi kipe itangijwe bamaze kubona imidali itatu, ariko kuko hari n’amarushanwa adahemberwa ubundi bagombwe k
Scroll Up