
Nyagatare: Umusore wavukanye Virus itera SIDA yatanze ubuhamya
Mu Karere ka Nyagatare, umusore w’imyaka 27 wavukanye Virus itera SIDA yatanze ubuhamya bw’uburyo yagiye ahabwa akato, ariko ubu akaba yariyakiriye.
Ubu buhamya yabutanze ubwo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021 hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, aho ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare, insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye turandure SIDA”.
Uyu musore watanze ubuhamya yavuze uburyo yavukanye Virus itera SIDA akaba afite imyaka 27 abikesha gufata neza imiti igabanya ubukana, ubu ku Kigo Nderabuzima cya Rwampala akaba akora akazi ko gufasha urundi rubyiruko rufite Virus itera SIDA.
Yavuze uburyo yize akarangiza Kaminuza, ariko akagenda ahura n’imbogamizi zitandukanye nk’umuntu wigaga acumbitse mu kigo akaba ari we bahora batan