
Rwamagana:Umunsi mukuru w’Umuganura waranzwe no guhigura imihigo no guhiga iya 2018-2019
Umunsi Mukuru w’Umuganura wizihijwe mu gihugu hose kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018, mu midugudu yose mu Karere ka Rwamagana abaturage bawizihije bishimira ibyo bagezeho mu mwaka w’imihigo 2017-2018 banasinya imihigo y’umwaka wa 2018-2019.
Abaturage batuye mu Kagali ka Cyanya bishimira kuba bizihije umunsi mukuru w’ umuganura bagasangira ibyo bejeje muri uyu mwaka
Aba baturage bavuga ko kwizihiza umuganura ari ikimenyetso cy’ubumwe no gufatanya byarangaga Abanyarwanda ba kera.
Tuyisenge Fidèle utuye mu mudugudu wa Bigabiro yavuze ko kwizihiza umuganura ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye byarangaga Abanyarwanda , ati “ubu twahuye ngo twishimire umusaruro w’ibyo twagezeho tunasangire ku byo twejeje nk’ukoAabanyarwanda bo mu bihe bya mbere babikoraga ,ibi ni ikimen