
Rwamagana :Barasaba ko gahunda y’uburere budahutaza yagezwa ku babyeyi bose
Abatuye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana barasaba ko gahunda yitwa “Uburere budahutaza” yatangijwe n'itorero rya EPR binyujijwe mu mushinga waryo ugamije gufasha abana yagezwa kuri bose.
Mukeshimana umwe mubavuga ko abagore aribo baharirwa inshingano zo kurera abana bonyine abagabo bakihunza izo nshingano avuga ko inyigisho bahawe zikwiye kugera ku bagabo n'abagore mu mirenge yose .
Habimana Jean Pierre ni umwe mu bagabo bahawe amahugurwa n’umuryango ufasha abana w’itorero rya E.P.R avuga ko abagabo bagenzi be bakeneye gukangurirwa gufasha abagore kurera abana babo .
Agira ati “ ntabwo nari nsobanukiwe nuko ngomba gufasha umugore ariko maze kwigishwa gufasha umugore kurera abana nasanze abagabo dutererana abagore kandi iyo umugabo n’umugore badafatanyije kure