
Umuryango “Help a Child” wafashije urubyiruko kwivana mu bukene
Mu turere twa Bugesera, Rwamagana, Ngoma na Rusizi, urubyiruko rufite ubuhamya bwihariye bwo kwivana mu mukene. Rwibumbiye muri koperative zitandukanye, rwiteza imbere kubera ubuhinzi bw’imboga n’ubworozi bw’inzuki. Ibi, rubikesha Umuryango Mpuzamahanga “Help a Child” ufite mu nshingano zawo gufasha urubyiruko guhanga imirimo no gufasha umuryango mugari kwigira.
“Twatangiye koperative muri 2016 tubifashijwemo n’umuryango Help a Child. Yadusanze mu ngo zacu, turi urubyiruko rutagira icyo rukora. Uyu muryango watubumbiye mu matsinda yo gukora, utwigisha akamaro ko guhuza imbaraga nk’uko izina ryacu ribivuga. Wadutoje guhinga imboga,mu buryo bugezweho, ndetse no kwizigama. Twatangiye dutanga amafaranga 200 mu cyumweru nk’umugabane wa buri munyamuryango. Umugabane shingiro ugeze ku bi