
Mu Burusiya: Rutaganira Joseph yageneye ubutumwa abitabiriye inama rusange y’Abanyarwanda bahuriye muri FPR Inkotanyi
Rutaganira Joseph bamwe bakunze kwita Padiri, uyobora Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Burusiya, wamenyekanye muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme) ndetse no mu burezi, yageneye ubutumwa abitabiriye inama rusange y’Abanyarwanda bahuriye muri FPR Inkotanyi, yabereye i Moscow mu Burusiya mu mpera z’icyumweru aho yabasabye gushyira imbere gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Igihe ni uko mu ijambo rye, Rutaganira Joseph uyobora Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Burusiya yashimiye abitabiriye ubutumire bwe n’itsinda ayoboye.
Yasabye abanyamuryango gukomeza kuba umusemburo w’ubumenyi bwubaka u Rwanda no gushyira imbere gahunda ya ‘‘Ndi Umunyarwanda’’.
Rutaganira Joseph yagize ati ‘‘Kwiyumva nk’Umunyarwanda bivuze byinshi cyane, harimo kur