Tag: Rurangayire Guy Didier

Academy ya Guy yigisha Karate, Football na Basketball imaze kwakira abana basaga 100

Academy ya Guy yigisha Karate, Football na Basketball imaze kwakira abana basaga 100

Imikino
Binyuze mu ishuri (academy) yise SGI (Sports Genix International) Rurangayire Guy Didier yiyemeje kuzamura impano z’abana ahereye ku b’imyaka ine kugera kuri 17, mu rwego rwo kugira ngo atange umusanzu we mu iterambere rya siporo muri aka Karere. Iyi “Academy” itoza abana bakina Karate, Basketball n’umupira w’amaguru iri mu Rugunga mu kigo cya Cercle Sportif de Kigali, ikaba yarafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022. Rurangayire Guy Didier watangije SGI yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko amaze kwakira abana basaga ijana, intego akaba ari uko muri buri cyiciro cy’umukino habamo abana ijana. Yaboneyeho gusaba ababyeyi kwihutira kuza kwandikisha abana babo amahirwe atazabacika kuko mu myaka iri imbere ikipe yose ikeneye umukinnyi ukomeye mu Rwa