
Rulindo: AJECL yasabye urubyiruko guhindura imyumvire
Umuryango AJECL (Association des Jeunnes de Saint Charles Lwanga), umaze iminsi itanu uhugura urubyiruko rwo mu mirenge ine yo mu Karere ka Rulindo, ku bijyanye no kwihangira imirimo ukaba urusaba kwikuramo imyumvire y’uko uhaye urubyiruko inkunga aba ayitaye.
Umuryango AJECL, watangiye mu mwaka wa 2004, ukaba ugamije kubaka umuco w’Amahoro, aho unafite gahunda ya GWIZAMAHORO 2100 ukomeje gusakaza mu baturage hirya no hino mu Rwanda binyuze mu matsinda ya GWIZAMAHORO Club.
Uwashinze uyu muryango ari we Padiri Iyakaremye Théogène ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Ruhuha aho ashinzwe by’umwihariko urubyiruko, avuga ko kimwe mu bibuza amahoro ari ubukene, iyi ikaba ari yo mpamvu bari gushyigikira urubyiruko baruhugurira kwihangira imirimo, hanyuma bakarutera inkunga irufasha gutangi