Tag: Rucagu

Rucagu ati “Intore zirinde inda nini n’ubusambo

Rucagu ati “Intore zirinde inda nini n’ubusambo

Amakuru
Rucagu Boniface wigeze kuba Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, ubu akaba ari umukozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, yagize icyo avuga ku bantu batatira ibyo bigiye mu Itorero ndetse agira n’ubutumwa abagenera harimo kwirinda inda nini. https://www.youtube.com/watch?v=NSZ8ZYae53A Mu kiganiro Rucagu yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ku bantu batandukira igihango bakuye mu Itorero, ariko ashimangira ko ari ibisanzwe kuko no kuva kera byabagaho ko umuntu atandukira, ariko akegerwa akagirwa inama, agasaba imbabazi agakurwaho ubusembwa. Rucagu yakomeje avuga ko umurongo w’igihugu atari ugutererana abo bantu bake batandukira amahame y’ubutore. Ubwo yabazwaga impamvu bamwe batandukira, yasubije ko biterwa no kutareba kure, akavuga ko bifite ingaruka kuri uw
Rucagu yanditse ibaruwa igaragaza ko FPR Inkotanyi idakwiriye guhezwa muri Leta 

Rucagu yanditse ibaruwa igaragaza ko FPR Inkotanyi idakwiriye guhezwa muri Leta 

Sesengura
"Guheza FPR- Inkotanyi mu butegetsi  no kudasaranganya  ubutegetsi byateza akaga gakomeye".  Aya ni amwe mu magambo y’Umunyapolitiki Rucagu Boniface ari mu ibaruwa yo ku itariki ya 30 Kamena 1994 yandikiye uwari Perezida muri Leta yiyise iy’Abatabazi ari we Dr Sindikubwabo, aho yagaragaza ko iyo Leta idakwiriye kwiharira ubutegatsi. Handa hano usome ibaruwa ya RUCAGU yo ku itariki ya 30 Kamena 1994 Umunyamakuru Ntarugera François nyuma yo gusoma iyi baruwa ya Rucagu Boniface ubu ukora mu Rwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, niho yahereye akora isesengura.  Nubwo bamwe mu bantu twagiye tuganira dushaka kumenya bamwe mu bantu batashakaga ko Inkotanyi zitakumvikana mu Rwanda bashyira mu majwi Inararibonye Rucagu Boniface nk’umwe mu bantu barwanyije Inkotanyi cyane ; a
Classic Hotel ari iyanjye mwese nabakiza-Rucagu

Classic Hotel ari iyanjye mwese nabakiza-Rucagu

Amakuru
Rucagu Boniface umunyapolitiki w’inararibonye aranyomoza abamwitirira Classic Hotel iri mu Mujyi wa Kigali hafi ya SONATUBE. Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba ibivugwa ko Classic Hotel ari iye, nawe niba ajya abyumva, yasubije ko nawe yabyumvise gutyo biramutangaza kuko na nyirayo bamenyanye nyuma. Rucagu avuga ko inshuti ze zakomeje kumubwira ko byibura nava muri Leta hari icyo azaba yariteganyirije harimo na Classic Hotel. Ikibazo umunyamakuuru yabajije Rucagu cyagiraga kiti “nubwo nta kwinjira mu mabanga y’imishahara y’abakozi ba Leta  nkubwire ngo uhembwa amafaranga angana gutya, iriya hoteli imiterere yayo bigaragara ko igura amafaranga menshi cyane, ayo mafaranga niba atari ayo wateruye watubwira ahandi wayakuye”? Rucagu yasubije aseka ati “ehe ehe heeeee!!! Urakoze icyo
Scroll Up