Tag: Rubavu

Rubavu-Rutsiro: Abitwa “Abadongi” bavanga amata n’amazi bakoresheje inkweto za Bote

Rubavu-Rutsiro: Abitwa “Abadongi” bavanga amata n’amazi bakoresheje inkweto za Bote

Amakuru
Abacuruzi b’amata bazwi ku izina rya “Abadongi” bayavana mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Nyabirasi bayagemura mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama barashinjwa kuvanga amata n’amazi, rimwe na rimwe bagakoresha inkweto za Bote mu gukora icyo gikorwa, bagamije gushaka inyungu nyinshi. Umunyamakuru w’impamba.com wageze aho iki gikorwa kibera mu Kagari ka Misabike, yasanze “Abadongi” bafata amazi bakavanga n' amata ari byo bakunze kwita “Kurodinga”. Uyu munyamakuru yasanze abo bacuruzi b’amata bahurira ku mugezi bita “Bihongora” akaba ariho bayavangira n’amazi (Barodinga) mu majerekani yabo uwakamishije litro makumyabiri akageza ku ikusanyirizo litro 30. Umworozi witwa Kazanenda wari uvuye mu nka asubiye iwe ikinyamakuru impamba.com cyasanze mu Murenge wa Kanama yagize ati “
Aba “Chercheurs” babangamiye abacuruzi b’inka mu Bigogwe na Kanzenze

Aba “Chercheurs” babangamiye abacuruzi b’inka mu Bigogwe na Kanzenze

Amakuru
Aba “Chercheurs” abandi bita “Abakomisiyoneri” bafatwa nk’abanyarugomo n’abajura babangamiye abacuruzi b’inka mu isoko rya Kanzenze na Bigogwe mu Karere ka Rubavu na Nyabihu. Maguru Fabien  umwe mu bakorewe urugomo mu isoko rya Bigogwe mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “birababaje kubona ndemesha inka yanjye niyororeye ngakubitwa ngo ni uko ntabahaye ibihumbi icumi”. Yongeyeho ko yakubiswe akabura umutabara ati “turibaza niba iri soko rifite ubuyobozi cyangwa niba ari ntabwo byaratuyobeye”. Maguru yakomeje asaba abayobozi kwirukana ababambura ibyabo bakagerekaho no kubakorera urugomo biyise aba “Chercheurs”ati “nihatagira igikorwa mu maguru mashya aba ba “Cherheurs” bazica n’abantu. Gasana Christoph, umucuruzi w’inka mu isoko rya Bigogwe mu kiganiro yagirany
Rubavu: Abatwara abagenzi muri “Twegerane” ntibubahiriza ibiciro byemejwe

Rubavu: Abatwara abagenzi muri “Twegerane” ntibubahiriza ibiciro byemejwe

Amakuru
Bamwe mu baturage ba Rubavu barinubira ibiciro by’imodoka cyane cyane mu masaha ya nimugoroba, ibyo byose bikaba habayeho kwirengagiza ibiciro byagenwe na RURA. Mukeshimana Serafina, umuturage wa Rubavu mu kiganiro yagiranye n’impamba.com yavuze ko yamaze amasaha asaga abiri ahagaze kubera kubura imodoka. Mukeshimana umunyamakuru wa impamba.com yamusanze mu mujyi wa Rubavu ahazwi nko kwa Rujende  maze avuga ko yabuze imodoka atari uko zabuze ahubwo umushoferi wese uhagera avuga ko agarukira ahitwa Rugerero mu gihe we yari agiye i Mahoko. Abajijwe impamvu ibitera yasubije ko abashoferi basaba amafaranga magana atatu ku mugenzi ugarukira mu Rugerero kandi ari ho hafi ugereranyije na Mahoko. Mukeshimana avuga ko azi ibiciro bya RURA, ariko ko bitubahirizwa cyane cyane mu masaha y
Rubavu: Haracyagaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Rubavu: Haracyagaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Amakuru
Mu Karere ka Rubavu haracyagaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu miryango imwe n’imwe. Ibi byagarutsweho ubwo mu Murenge wa Kanama mu Kagali ka Muhoza hatangizwaga ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu muryango. Basengizabo Béatrice utuye mu Murenge wa Kanama, Akagali ka Mahoko yabwiye impamba.com ko n’ubuyobozi guhera ku Mudugudu buzi iki kibazo ariko gisa n’icyananiranye. Uwamahoro Angelique wabyaye afite imyaka 14 yagize ati “banteye inda ndi umunyeshuri ndivamo, nagerageje kurega mu nzego z’ibanze, ariko biba iby’ubusa kuko ubuyobozi bw'ibanze bwanyirengagije na n’ubu uwanteye inda ya kabiri aridegembya, ariko nabuze uwo kumvugira, iwacu nabo baranyirukanye, muri make navuye mu rugo ubu ndibana abana mbarera njyenyine”. Umuyo
Komite Olempike irifatanya n’abaturage ba Rubavu muri siporo ya bose

Komite Olempike irifatanya n’abaturage ba Rubavu muri siporo ya bose

Imikino
Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) irifatanya n’abaturage ba Rubavu muri siporo ya bose kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nzeli 2018. Iyi siporo izaba mu gihe kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nzeli, hatanzwe amahugurwa ku bakozi 14 bashinzwe siporo mu turere tugize Intara y’Uburengerazuba. Aya mahugurwa yabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Rubavu. Urubuga rwa Komite Olempike y’u Rwanda rugaragaza ko iki gikorwa cya siporo kuri bose kimaze iminsi kuko cyatangiriye mu Karere ka Musanze tariki ya 7 Nzeli 2018. Komite Olempike ku nkunga ya “Solidarite Olympique” ikaba ikomeje guhugura abashinzwe guteza imbere siporo ku rwego rw’uturere hagamijwe gukomeza guteza imbere siporo mu Rwanda hagendewe ku ndangagaciro Olempike, akaba ari igikorwa gisozwa no gukorera hamwe siporo n’abatuye mu kare
Imyaka 10 irashize imiryango yari ituriye ishyamba rya Gishwati yishyuza ingurane, amaso yaheze mu kirere

Imyaka 10 irashize imiryango yari ituriye ishyamba rya Gishwati yishyuza ingurane, amaso yaheze mu kirere

Amakuru
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu baravuga  ko bategerereje ingurane y’ubutaka bwabo, ariko amaso yaheze mu kirere nyuma yo kwimurwa mu masambu yabo yari yegereye ishyamba rya Gishwati. Aba baturage baravuga ko bari bafite imirima mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati,mu mwaka wa 2008 ubwo Leta yafataga igamba zo kwagura no kubungabunga iryo shyamba abaturage babwiwe ko bagomba guhagarika ibikorwa byabo bakoreraga mu masambu yabo yari ku nkengero z’iryo shyamba,kuko bagombaga kubona ingurane z’amasambu yabo. Nsengiyumva Joseph umwe mu baturage babuze ingurane y’ubutaka bwabo mu kiganiro n’impamba.com yagize ati “twategereje ingurane y’ubutaka bwacu turaheba,biba ngombwa ko twiyambaza ubuyobozi ,  duhera mu Kagali, mu Murenge no ku Karere batubwira ko
Scroll Up