
Rubavu: Bamwe mu rubyiruko barishimira akazi bakesha ba mukerarugendo
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwishimira intambwe bamaze gutera kubera akazi bakora ka burimunsi ko gutwaza ba mukerarugendo ibikapu byabo baba bitwaje mu gihe bagiye gusura ingagi.
Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rwishimira iterambere rukesha amahirwe yo guturira Pariki y’Ibirunga arimo no gutwaza abayitemberera. Uru rubyiruko rugaragaza ko ubushobozi rukura mu guturira pariki muri bwazamuye imibereho myiza yabo.
Niyigena Angelique, umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rutwaza ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, agaragaza ko guturira iyi pariki ari iby’agaciro kanini kuko nibura buri kwezi akorera amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 200.
Ku gice cya Bugeshi, gutwaza abasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni umurimo utunze urubyiruko 38 r