
Umujyi wa Kigali uravugwaho guha Isoko Kampani ziyobowe na Mvuyekure François (Kaburimbo) mu manyanga hagaruzwa Miliyoni 20 Rwf
Miliyoni 20 Rwf zikomeje kuba igisasu hagati y'abakozi b'Umujyi wa Kigali na Kampani New Life NT & MV na Royal cleaning Ltd, ziyobowe na Mvuyekure François wamenyekanye cyane ku izina rya Kaburimbo ubwo yari Umuyobozi wa Local Defense mu Mujyi wa Kigali. Ubuyobozi bwo buvuga ko byatewe no kwibeshya (Error) yabayeho, aya yagarujwe siko bimeze ahubwo yari yanyerejwe mukuyagabana bazamo ibibazo.
Ayandi yaburiwe irengero bigirwa ibanga
Ibi rero nibyo ikinyamakuru HANGA dukesha iyi nkuru cyatangiye gukurikirana ikibazo cy'inyerezwa ry'amafaranga miliyoni 20, ay'amakuru atangira kuvugwa yatangiriye mu kanama gashinzwe amasoko mu mujyi wa Kigali, ko kahaye isoko Kampani New Life NT & MV na Royal cleaning Ltd ziyobowe na Mvuyekure François mu buryo bwo mu bwiru.
Aya makosa ya