
Ras Banamungu yahishuye ko Coronavirus yamubujije kuririmbira muri Amerika
Ras Banamungu umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda baba muri Australia mu buryo bw’akazi ndetse no mu buryo bwa muzika, yahishuye ko yagombaga kuririmbira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byicwa na Coronavirus. Yatangarije INYARWANDA ubuzima abayemo avuga ko umuziki we utazasubira inyuma, asaba buri wese kwirinda no gukumira Covid-19.
Indirimbo nka My Sunshine kimwe n’ibihembo yahawe bimuha impamvu yo kuvuga ko ari umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye haba mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Australia atuyemo. Mu kiganiro na INYARWANDA yavuze kuri muzika ye ndetse yemeza ko muzika idashobora guhagarara.
Ni umwe mu bahanzi bagombaga kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo Gala Fest, gisanzwe kiba ngaruka mwaka mu buryo bwo gufasha abahanzi bahawe ibihembo bitandukanye