
Ibiganiro hagati ya Kagame na Gen Muhoozi byitezweho impinduka ku mubano w’ibihugu byombi
Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yakiriye mu biro bye Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa Perezida wa UgandaYoweri Museveni n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, baganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda, ibiganiro byabo ngo bikaba byagenze neza ndetse benshi babitezeho kubona umubano w’ibihugu byombi wongera kuba mwiza.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22 Mutarama 2022, ku gicamunsi nibwo Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida wa Uganda mu bijyanye n’ibikorwa by’ingabo zirwanira ku butaka yakiriwe muri Village Urugwiro.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro, Lt. Gen Muhoozi yakiriwe na Perezida Paul Kagame aho baganiriye ku mubano hagati y’ibihugu byombi.
Village Urugwiro ya