
NPC yagiye gutira Komite Olempike “Prejecteur” izakoresha mu gihe cy’amahugurwa yabuze iki? Bamwe mu banyamuryango bakomeje kunenga ubuyobozi
Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) yandikiye Komite Olempike y'u Rwanda (CNOSR) itira Projecteri izakoresha mu gihe cy'amahugurwa y'umukino wa "Wheelchair Basket", mu gihe mu Nteko Rusange Abanyamuryango bagaragarijwe ko mu bikorwa bya 2020 hasagutse asaga miliyoni enye z'amafaranga y'u Rwanda, bityo hakibazwa icyabuze kugira ngo igurwe cyangwa se ikodeshwe.
Kugeza ubu bamwe mu banyamuryango ba NPC Rwanda bafite agahinda gakomeye ko kutamenyeshwa iby'ayo mahugurwa kandi basanzwe bafite uyu mukino wa "Wheelchair Basket", hakibazwa uburyo uyu mukino uzatera imbere bidahereye mu guha ubumenyi amakipe asanzwe akina uyu mukino.
Kuri uyu wa Mbere Tariki ya 19 Mata 2021 nibwo ikinyamakuru Impamba.com cyabonye ibaruwa NPC Rwanda yandikiye Umuyobozi Nshin