
Rwanda NGOs Forum na ASOFERWA bahuriye mu rugamba rwo guhangana na Malariya
Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, guteza imbere Ubuzima no guharanira Uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP) muri gahunda yo kurandura indwara ya Malariya izakora ubukangurambaga mu bantu basanzwe naho ASOFERWA (Association De Solidarite des Femmes Rwandaises) izakora ubukangurambaga mu bantu bigoye kugeraho nk’abakora umwuga w’uburaya n’abandi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2022 nibwo muri Kigali habereye umuhango wo gutangariza inzego zitandukanye harimo abo mu nzego za Leta zishinzwe ubuzima, uburyo ubwo bukangurambaga bwo guhangana Malariya buzakorwa mu myaka ibiri.
Nshimiyimana Appolinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ASOFERWA yatangarije ikinyamaku