Tag: Muhayimana Claude

Claude Muhayimana urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwamukatiye imyaka 14

Claude Muhayimana urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwamukatiye imyaka 14

Amakuru
Claude Muhayimana warezwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwamukatiye igifungo cy’imyaka 14. Nyuma y’iki gihano yakatiwe akaba afite iminsi 10 yo kujurira. Claude Muhayimana mbere y’uko akatirwa iki gihano kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021, yabanje kubwira abacamanza bo mu Bufaransa ko bakwishyira mu mwanya we muri 1994 mbere yo kumufatira umwanzuro. Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021 bwari bwasabiye Claude Muhayimana igifungo cy’imyaka 15. Claude Muhayimana yavukiye mu Karere ka Karongi, ubu akaba afite myaka 60, ubwo Jenoside yakorwaga,yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Ubu ni mu mu Karere ka Karongi) yarezwe ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’ibya
Menya ijambo Muhayimana yabwiye abacamanza mbere yo gufatirwa umwanzuro

Menya ijambo Muhayimana yabwiye abacamanza mbere yo gufatirwa umwanzuro

Amakuru
Muhayimana Claude uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye abacamanza bo mu Bufaransa ko mu gufata umwanzuro, bakwishyira mu mwanya we muri 1994. Iri jambo yarivuze kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021, mbere y’uko abacamaza bamufatira umwanzuro. Ibi ni nabyo umwunganira mu mategeko  Me Françoise Mathe ejo yasorejeho imyanzuro ye ya nyuma kuri uru rubanza, rwabereye i Paris mu Bufaransa nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha abanyamakuru bo mu Rwanda bagiye kumva uru rubanza. Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021 bwasabiye Claude Muhayimana igifungo cy’imyaka 15. Claude Muhayimana w’imyaka 60 yavukiye mu Karere ka Karongi ubwo Jenoside yakorwaga,yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Ubu ni mu mu Karere ka Karongi) arashinjwa u
Claude Muhayimana uregwa ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa imyaka 15

Claude Muhayimana uregwa ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa imyaka 15

Amakuru
Mu rubanza rubera i Paris mu Bufaransa rw’Umunyarwanda Claude Muhayimana uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, umushinjacyaha yamusabiye igifungo cy’imyaka cumi n’itanu. Claude Muhayimana w’imyaka 60 yavukiye mu Karere ka Karongi ubwo Jenoside yakorwaga,yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Ubu ni mu mu Karere ka Karongi) arashinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije interahamwe akazitwara mu modoka zijya kwica Abatutsi mu ishuli ryisumbuye rya Nyamishaba no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye. Nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha abanyamakuru bo mu Rwanda bagiye gukurikirana uru rubanza, ni uko ubushinjacyaha bwabanje kuvuga ko busanga Claude
Umunyarwanda wahungiye muri Malawi yavuze ko Muhayimana muri Jenoside yari arwaye

Umunyarwanda wahungiye muri Malawi yavuze ko Muhayimana muri Jenoside yari arwaye

Amakuru
Ku munsi wa 16 w’Urubanza rwa Muhayimana Claude, humviswe ubuhamya bw’Umunyarwanda uba mu nkambi y’impunzi ya Malawi wavuze ko uregwa, muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari arwariye iwe. Uru rubanza rukomeje kubera i Paris mu Bufaransa aho Muhayimana Claude wari umushoferi wa Guest House Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Amakuru atangwa n’abanyamakuru bagiye kumva uru rubanza, avuga ko  umutangabuhamya wumviswe ku munsi wa 16 yavutse muri 1966 avukira i Gishyita. Uyu mutangabuhamya yavuze ko baheruka kuvugana na Claude Muhayimana muri 2016 cyangwa 2017 bityo yamenye ibyo Claude yahuye na byo abisomye mu binyamakuru, ariko ko  atamwemereye kuganira ku byaha aregwa ngo kuko ari bwo yari afunguwe akaba atari yemerewe kubivugaho.
Scroll Up