
Kicukiro: Abaturage bo mu Mudugudu wa Amahoro basuye Urwibutso rwa Ntarama, bagabira inyana uwarokotse Jenoside
Abaturage bo mu Mudugudu wa Amahoro mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, basuye Rwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, nyuma bagabira inka umusore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Nyuma yo gutambagizwa ibice bitandukanye bigaragaza uburyo abahungiye kuri Kiliziya ya Ntarama bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abaje bahagarariye Umudugudu wa Amahoro bahise berekeza mu Mudugudu wa Kidudu mu Kagari ka Cyugaro ahegereye igishanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitaga CND.
Bisanganwa Justin wagabiwe inyana, mu gihe cya Jenoside wari ufite imyaka irindwi ikamusigira ibikomere, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko ashimira abaturage bo mu Mudugudu w’Amahoro kuko batumye yongera gutunga inka nyuma y’uko iz’iwabo zasahuwe m