
Ikibazo cy’amashyirahamwe akorera muri Stade Amahoro cyabaye agatereranzamba, Komite Olempike nayo ntifite ubushobozi bwo gukodesha inzu yo gukoreramo
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018 ni bwo habaye inama yo kwiga ku kibazo cy’amashyirahamwe y’imikino agomba kwimuka muri Stade Amahoro i Remera, ariko yarangiye nta shyirahamwe na rimwe ryemeye ko rizashobora kwikodeshereza aho gukorera, ndetse na Komite y’u Rwanda y’Imikino Olempike (CNOSR) yatumije iyo nama yagaragaje ko nta bushobozi yabona bwo gukodesha ahandi.
Amakuru ikinyamakuru impamba.com gikesha bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe bitabiriye iyo nama, avuga ko Komite Olempike yavuze ko ayo mafaranga yo gukodesha ahandi ntayo ifite kuko mu bikorwa baterwamo inkunga, ayo mafaranga ntayarimo. Ikindi ni uko amafaranga Komite Olempike iyahabwa mu ntangiriro z’umwaka ubu ukaba ugeze hagati.
Ambasaderi Munyabagisha Valens Umuyobozi wa Komite Olempike nyuma y’iyo nam