
Komite Olempike: Ni iki cyihishe inyuma y’inama y’iminsi itatu yatumiwemo abakinnyi bose bitabiriye Imikino Olempike?
Ku nshuro ya mbere Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yatumiye abakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike (0lympiens) mu nama y’ihuriro ry’abakinnyi baturuka mu mashyirahamwe 25, gusa kuko ari inama itari isanzwe ndetse isa n’itunguranye haribazwa ikiyihishe inyuma.
Iyi nama izamara iminsi itatu nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha ubutumire bwatanzwe na Komite Olempike y’u Rwanda, ikazabera muri imwe mu mahoteli yo ku Kimironko ku wa 19 kugeza 21 Ugushyingo 2020.
Bimwe mu byo iryo huriro ry’abakinnyi rigamije harimo: Gusobanurira abakinnyi inshingano n’ibikorwa bya komisiyo y’abakinnyi muri Komite Olempike, gusobanurirwa Programu za Solidarité Olympike zigenewe abakinnyi, ikindi iyo nama igamije ni uburyo abakinnyi bagomba kwirinda imiti yongera imbaraga kuko item