Tag: Koga

Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryabimburiye andi mu marushanwa yo Kwibuka

Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryabimburiye andi mu marushanwa yo Kwibuka

Imikino
Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) ni ryo ryabimburiye ayandi mu gukoresha amarushanwa yo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi ba siporo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Aya marushanwa yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022 muri “piscine” ya “Green Hills Academy” i Nyarutarama, ikipe y’iri shuri akaba ari na yo yegukanye umwanya wa mbere. Maniraguha Eloi Kapiteni w’ikipe ya Green Hills yitwa MAKO SHAKES yasabye Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda gutegura amarushanwa menshi kugira ngo abakinnyi bongere gusubira ku murongo kuko basubijwe inyuma na COVID-19 yahagaritse ibikorwa bya siporo. Uko amakipe yakurikiranye n’imidali yegukanye MAKO SHAKES yegukanye imidali 29 C.S Karongi yatwaye imidali 18
Perezida wa FINA yemeye kugira uruhare mu iterambere rya siporo yo koga mu Rwanda

Perezida wa FINA yemeye kugira uruhare mu iterambere rya siporo yo koga mu Rwanda

Imikino
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga ku Isi (FINA) ari we Dr. Husain Al-Musallam yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, umuhango wo kumwakira ubera muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022, mu ijambo rye yemeye ubufatanye kugira ngo umukino wo koga umenyekane mu gihugu hose. Mu baje kumwakira harimo, Ministre wa Siporo Madamu Munyangaju Mimosa Aurore, Perezida wa Komite Olempike Uwayo Théogène, Felicité Rwemarika umunyamuryango wa Komite Mpuzamahanga Olempike (CIO), Robert Bayigamba wigeze kuba Ministre wa Siporo na Perezida wa Komite Olempike, bamwe mu bakinnyi bamenyekanye mu mukino wo koga mu Rwanda n’abandi. Dr. Husain Al-Musallam mu ijambo yagejeje ku bari aho yavuze ko mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’u
Koga: Abakinnyi batatu bagiye guserukira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi

Koga: Abakinnyi batatu bagiye guserukira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi

Imikino
Eloi Maniraguha witoreza mu Burusiya, Niyibizi Cedrick na Ishimwe Claudette nibo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021 bagomba guserukira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi yo koga yiswe “15th FINA World Swimming Championship” izabera Abu Dhabi. Iyi shampiyona y’Isi  izatangira tariki ya 16 isozwe tariki ya 21 Ukuboza 2021 naho abakinnyi bazaserukira u Rwanda umutoza uzabaherekeza ni Jimmy Ndori. Bazatsinda James, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga, Rwanda Swimming Federation (RSF) yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko hari icyizere ko aba bakinnyi bazitwara neza kuko bateguwe bihagije mu gihe cy’iminsi irindwi bamaze mu mwiherero (local) i Nyamata mu Bugesera. Umunyamabanga Mukuru wa “Rwanda Swimming Federation” yagize ati “Bitewe n’uburyo bitwaye muri
Koga: Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bagiye gukorera imyitozo mu Burusiya

Koga: Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bagiye gukorera imyitozo mu Burusiya

Imikino
Abakinnyi babiri bakora siporo yo koga (Swimming) ari bo: MANIRAGUHA Eloi na IRANKUNDA Isiaka baraye berekeje mu Burusiya kugira ngo bakorere imyitozo mu kigo (centre) cy’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Koga cyitwa “FINA DEVELOPMENT CENTER KAZAN”, iyi myitozo bazayikora mu gihe cy’umwaka umwaka umwe. Girimbabazi Pamela, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation) mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021 mbere y’uko aba bakinnyi berekeza mu Burusiya, yavuze ko batoranyijwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Koga (FINA) kubera ibihe bari bafite byiza. Pamela yagize, ati “IRANKUNDA Isiaka ni umuhanga mu koga mu buryo bwa “Butterfly style” afite 27'.15" mu ko
Pamela n’abo bafatanyije kuyobora batangiye gusura amakipe y’umukino wo koga (Amafoto)

Pamela n’abo bafatanyije kuyobora batangiye gusura amakipe y’umukino wo koga (Amafoto)

Imikino
Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) batangiye gusura amakipe yo hirya no hino mu gihugu, urugendo rwaranzwe no kureba uko amakipe abayeho, kuganiriza abakinnyi no kubaha impano. Impano yatanzwe igizwe n'imyambaro ko kogana y'abahungu n'abakobwa aho buri kipe yashyikirijwe imyenda icumi. Tariki ya 14 Ugushyingo, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda buyobowe na Girimbabazi Pamela bwasuye ikipe ya Karongi yitwa C.S.Karongi naho tariki ya 15 Ugushyingo 2020, hasurwa andi makipe atatu yitoreza mu Karere ka Rubavu ari yo:Rubavu Sporting club, Gisenyi beach boys ndetse na Vision Jeunesse Nouvelle. Tariki ya 20 Ugushyingo hasuwe ikipe ya Rwamagana naho tariki ya 21 Ugushyingo 2020 hasurwa ikipe yo ku Rwesero. Girimbabazi Pamela, Perezid
Koga: Abanze intsinzi ya Pamela bavuye ku izima, ihererekanyabubasha riraba uyu munsi

Koga: Abanze intsinzi ya Pamela bavuye ku izima, ihererekanyabubasha riraba uyu munsi

Amakuru, Imikino
Girimbabazi Pamela watsindiye kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda, hari uruhande rwari ruhanganye nawe rwanze kwemera iyo ntsinzi ndetse rwanga no gukorana ihererekanyabubasha nawe, ariko nyuma y’impuruza itangazamakuru ryakoze urwo ruhande rugizwe n’abagabo bari bamaze imyaka igera ku icumi ku buyobozi, rwageze aho ruva ku izima rwemera ko ruzakorana ihererekanyabubasha nawe. Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko mu cyumweru gishize habaye inama hakoreshejwe ikoranabuhanga yari irimo Amb.Munyabagisha Valens Perezida wa Komite Olempike wavugwagaho kubogamira ku ruhande rw’abarwanya Girimbabazi Pamela, Kinimba Samuel Ufitimana wari Perezida  w’Urugaga rw’Umukino wo Koga waje kwegura na Komite ye yose ndetse na Rutagengwa Philbert wari Perezida w’agat