
Ese hari Abanyarwanda bashobora kuba Abatagatifu?
Abanyarwanda bavuga ko hari Abanyarwanda baranzwe n’imyitwarire yo kwigisha urukundo no kwitangira abandi bagasanga bakwiye kugirwa Abatagatifu kubera ibikorwa bakoze.
Batatu muri abo Banyarwanda bahamya ko bakwiye kugirwa abatagatifu nibo twahisemo kuganiraho ari bo: Padiri Munyaneza Bosco wiciwe kuri Paruwasi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza, muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 .Hari umuhanzi Rugamba Cyprien n’umugore we Daforoza Rugamba bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi benshi bemeza ko bakwiye kugirwa abatagatifu
Ikinyamakuru Impamba.com twahisemo kubagezaho zimwe mu mpamvu zituma aba Banyarwanda bagirwa abatagatifu
Padiri Munyaneza Jean Bosconi umwe mubasabiwe kuba abahire ndetse no kuba umutagatifu ni mwene Murekezi Pierre na Mukandekezi Emerance, yavukiye i Ny