
Kayonza : Amatsinda y’abagore batishoboye amaze kwizigamira amafaranga agera miliyoni 250
Abaturage batuye mu mirenge 4 yo mu Karere ka Kayonza bibumbiye mu matsinda 416 yatangijwe n’umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa A.E.E ishami rya Rwamagana bamaze kwizigamira amafaranga asaga miliyoni 250 baratangiriye ku giceri cy’amafaranga ijana.
Abaturage barenga ibihumbi 11 bafashijwe kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira ndetse bakoreramo ibikorwa bigamije kubafasha kwiteza imbere birimo ubuhinzi ,ubworozi ndetse n’ubukorikori .
Abaturage bo mu mirenge ya Mukarange,Nyamirama,Mwiri na Ruramira bavuga ko bishimira iterambere bamaze kugezwaho n’umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa A.E.E bitewe n’amahugurwa bahawe bakibumbira mu matsinda yabafashije gukorera hamwe bagatuma babasha kwiteza imbere bakizigamira amafaranga asaga miriyoni 250 z’amafaranga y’u Rwnda.
Mukamanzi Ri