Tag: Karate

 Karate: Ikipe ya SAMURAI yashimiye Ujeneza Noel (amafoto)

 Karate: Ikipe ya SAMURAI yashimiye Ujeneza Noel (amafoto)

Imikino
Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021, nibwo ikipe ya SAMURAI yitoreza mu kigo cya Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga yashyikirije impano Eng.Ujeneza Noel ku bw’uruhare yagize mu iterambere ry’iyi kipe. Ikipe ya Samurai imaze iminsi yariyemeje guteza imbere umukino wa Karate bihereye mu bana bato, aho abitwaye neza bambitswe imikandara ibazamura mu ntera ndetse bahabwa n’impamyabushobozi. Abana bitoza mu ikipe ya SAMURAI berekanye ko bafite impano mu gukina Karate. Ndushabandi Petit umwe mu batoza ba Karate mu ikipe ya SAMURAI yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko uyu mukino umaze gutera imbere mu Rwanda akurikije uko ikipe y’Igihugu yitwara mu marushanwa mpuzamahanga. Ikipe ya Samurai ikina Karate mu buryo bwa Shotokane, umwe mu bakinnyi bayimenyekaniyemo kuva
Karate: Ikipe ya Samurai yateguye irushanwa ryo guhatanira imikandara

Karate: Ikipe ya Samurai yateguye irushanwa ryo guhatanira imikandara

Imikino
Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021, nibwo mu Rugunga mu kigo cya Cercle Sportif de Kigali hasorejwe amarushanwa ya Karate yateguwe n’ikipe ya Samurai, agamije gufasha abana kubona imikandara. Rurangayire Guy Didier Umutoza wa Karate ufite uburambe wigeze no kuba Umuyobozi ushinzwe Amakipe y’Igihugu muri Minisiteri ya Siporo, ariko nyuma akaza gusezera ku mpamvu ze bwite, yatangarije abanyamakuru ko iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu bihereye ku bana bato bafite umukandara w’Umweru, ariko kuri iki Cyumweru haje abafite imikandara iri hejuru. Guy yavuze ko icyo batahanye ari uko abageze ku mukandara w’Ubururu n’Umukandara w’Icyatsi (Ceinture verte) ari abana bafite imbaraga bamaze imyaka ibiri cyangwa itatu bakina. Yagize ati “urabona ko ari abakinnyi bafite tekinike
Karate: Abana 98 bazamutse mu ntera

Karate: Abana 98 bazamutse mu ntera

Imikino
Abana b’abanyeshuri bagera muri  98 bamaze igihe batozwa umukino wa Karate bazamuwe mu ntera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018 nyuma yo gutsinda ibizamini bahawe bijyanye n’uyu mukino. Nkuranyabahizi Noel ufite ishuri ryita ku bana bafite impano mu mukino wa Karate ryitwa "The Champions Karate Academy"  yabwiye abanyamakuru ko mu gutoza aba bana, icyiciro cyasojwe cya mbere ari icyo guhatanira imidara, nyuma hakazakurikiraho ikindi cyiciro gizasozwa muri Mutarama 2019 mbere y’uko amashuri atangira. Iyi "Academy" Nkuranyabahizi akaba yarayishinze nyuma yo kuva kwiga amasomo ya siporo mu Busuwisi umwaka ushize, ku nkunga  ya Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR). Ubwo uyu mutoza yabazwaga niba iyi mikandara ifite akagaciro kimwe n’iy’abantu bakuru yasubije ati “iyi mi
Ambasade y’u Buyapani  yahaye FERWAKA Itapi ifite agaciro ka miliyoni zisaga 60

Ambasade y’u Buyapani yahaye FERWAKA Itapi ifite agaciro ka miliyoni zisaga 60

Imikino
Amabasade y’u Buyapani mu Rwanda kuri iki Cyumweru, yashyikirije Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda itapi (Tatami) ifite agaciro k’ibihumbi 70 by’amadolari asaga miliyoni mirongo itandatu uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda (61,527,215.77RWF). Umuhango wo gushyikirizwa iyi Tapi wabereye mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Kigali, aho ku ruhande rw’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda hari Uwayo Théogène naho ku ruhande rwa Ambasade y’u Buyapani hari Takayuki Miyashita Amabasaderi w’u Buyapani mu Rwanda. Uwayo Théogène Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA) yavuze ko kwigurira iyo tapi atari ibintu bari kwishoborera bonyine. Yaboneyeho gushimira Ambasade y’u Buyapani kuko atari ubwa mbere yari ibafashije kuko yigeze no kubaha umutoza wa Karate wamaze imyaka i
U Rwanda rurakira shampiyona ya Afurika ya Karate

U Rwanda rurakira shampiyona ya Afurika ya Karate

Imikino
Imikino ya Afurika ya Karate mu cyiciro cy’abato n’abakuru yiswe “African Seniors & Juniors Karate Championships 2018” irabera mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kabiri ikazasozwa tariki ya 2 Nzeli 2018. Iyi mikino igomba kubera i Rusororo mu nyubako ya  “Intare Conference Arena” biteganyijwe ko igomba kwitabirwa n’ibihugu 23 bya Afurika. Ubwo iyi nkuru yandikwaga kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018, ibihugu bitatu ni byo byari bimaze kugera mu Rwanda birimo: Misiri, Senegal na Cameroun nk’uko bitangazwa  na bamwe mu bari muri komite itegura iyi mikino ya Afurika ya Karate. Uwayo Théogène umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) avuga ko abakinnyi 30 batoranyijwe mu byiciro byose bamaze igihe bategurwa bityo hari icyizere ko bazitwara neza. Mu