
Kamonyi: LA GALOPE-RWANDA yatanze inkoko 50 (Amafoto y’ibyakozwe)
Umuryango utari uwa Leta witwa LA GALOPE-RWANDA (LGR) watanze inkoko 50 ku bagore mirongo itanu bashinzwe ingo zabo babarizwa muri Koperative KODARIKA Amizero ibarizwa mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.
Mbere yo guhabwa izo nkoko abitabiriye uyu muhango, barimo abayobozi bo mu Karere ka Kamonyi n’abanyamuryango ba KODARIKA, babanje kumurikirwa ibikorwa byakozwe na LA GALOPE Rwanda birimo : Inzu y’inkoko, ikigega cyakira amazi akururwa hakoreshejwe moteri ikoresha imirasire y’izuba n’akarima k’igikoni.
Niyigena Alphonsine Umuyobozi wa LA GALOPE Rwanda yavuze ko umushinga wo gufasha abagore bayobora ingo bo muri Kperative KODARIKA Amizero watangiye muri 2019, utangira gushyirwa mu bikorwa muri 2020, bityo hakorwa ubworozi bw’inkoko mu rwego rwo rwo kurwanya imirire mibi