
Kabarebe ati “iyo FPR iza kuba ishaka ubutegetsi, Habyarimana n’ingabo ze ntibari kutubangamira”
Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, yasobanuye ko Ingabo za FPR Inkotanyi (RPA) zitigeze zibona inyungu n’imwe mu kwica Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda ndetse ko n’iyo haba hari intego yo gufata Leta na Habyarimana byari byoroshye cyane kubikora.
Ibi Gen. Kabarebe yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 7 Gashyantare mu kiganiro ‘Rubyiruko Menya Amateka yawe’ yagejeje ku rubyiruko rusaga 500 mu rwo mu Mujyi wa Kigali rwari ruteraniye ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.
Ingabo za FPR Inkotanyi zari zigizwe ahanini n’impunzi z’abanyarwanda zari zarahejejwe hanze, mu Ukwakira 1990 zatangije urugamba rw’amasasu rwo kubohoza u Rwanda.
Muri icyo gihe Leta ya Habyarimana yari iriho yaje kwemera imishyikirano yarangiye tariki 4 Kanama 1993, h