Tag: IPAR

IPAR-Rwanda n’izindi nzego barebeye hamwe icyakorwa ku bibazo bigaragara mu mijyi yunganira Kigali

IPAR-Rwanda n’izindi nzego barebeye hamwe icyakorwa ku bibazo bigaragara mu mijyi yunganira Kigali

Amakuru
Ikigo Gishinzwe gusesengura Politiki y’Igihugu no kuyikoraho ubushakashatsi (IPAR-Rwanda) ku bufatanye na PASGR na Leta y’u Rwanda bakoze ibiganiro hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kurebera hamwe icyerekezo cy’imijyi yunganira Kigali ndetse n’ibibazo birimo. Intego y’iyi nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga tariki ya 31 Kanama 2021, kwari ugukora ibiganiro mpaka ku ngorane zigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta y’uko hagomba kubaho imijyi yunganira Kigali, hakabaho kwerekana ibibazo birimo no kubimenyekanisha kugira ngo bikemuke. Jean Baptiste Nsengiyumva umushakashatsi muri IPRA-Rwanda yavuze ko umushinga w’imijyi yunganira Kigali wongewe ubushobozi kugirango ibibazo biwurimo bikemuke. Vincent Rwigamba,  Umuyobozi  ushinzwe igenamigambi mu Kigo Gishinzwe Imitu
Umuyobozi wa IPAR aremeza ko hari abitiranya abana bavukana uburwayi budasanzwe n’amadayimoni

Umuyobozi wa IPAR aremeza ko hari abitiranya abana bavukana uburwayi budasanzwe n’amadayimoni

Amakuru
Eugenie Kayitesi, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Rwanda (IPAR) aremeza ko hari abantu bakitiranya indwara abana bavukana zikenera kubagwa n’amadayimoni kandi ari indwara zivurwa zigakira. Ibi yabitangarije abanyamakuru ubwo tariki ya 29 Mutarama 2020 IPAR yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi yakoze umwaka ushize wa 2019 ku ndwara zidasanzwe abana bavukana zikenera kubagwa. Zimwe muri izo ndwara zikenera kubagwa harimo nk’iy’urwungano ngogozi, urwungano rw’imyanya myibarukiro ndetse n’uburwayi bwo guhumeka nabi. Umuyobozi wa IPAR yatangarije abanyamakuru ko ubushakashatsi ku bana bavukana ubumuga bukenera kubagwa babukoze kuko hari abazi ko budakira ati “hari abazi ko ari uburwayi buterwa n’amadayimoni buzanwa n’ibindi bintu, ntibazi ko buvurwa bugakira kuko nta bushaka
IPAR na Access to Finance Rwanda bamuritse igitabo kigaragaza inzitizi umuhinzi agihura nazo

IPAR na Access to Finance Rwanda bamuritse igitabo kigaragaza inzitizi umuhinzi agihura nazo

Ubukungu
Ikigo cy’Ubushakashatsi (IPAR Rwanda) gifatanyije na Access to Finance bashyize ahagaragara igitabo gikubiyemo ibikorwa byose bijyanye no gutanga inguzanyo mu buhinzi. Ubu bushakashatsi bukubiye muri iki gitabo cya page 94 cyiswe “Rwanda Agriculture Finance Year Book” bwakozwe hagati y’umwaka wa 2017-218 bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2019 muri Kigali. Eugenie Kayitesi, Umuyobozi Mukuru wa IPAR yatangarije abanyamakuru ko mu bushakashatsi bakoze bakusanyije amakuru ajyanye n’ukuntu ubihinzi buterwa inkunga mu Rwanda, mu rwego rwo kubavana mu bukene babatera inkunga. Umuyobozi wa IPAR avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye nk’ibigo by’imari iciriritse, imiryango itari iya Leta n’indi kugira ngo  urwego rw’ubuhinzi rutezwe imbere.
Mu myaka itanu Umujyi wa Kigali uzubaka ruhurura 9

Mu myaka itanu Umujyi wa Kigali uzubaka ruhurura 9

Amakuru
Jean d’Amour Rwunguko, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe transport, imihanda n’imiturire mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umujyi wa Kigali wiyemeje kubaka ruhurura icyenda mu myaka itanu iri imbere, ariko bitavuze ko n’Uturere tutazajya tugira ruhurura twubakisha kimwe n’izizajya zubakwa n’abafatanyabikorwa batandukanye. Rwunguko avuga ko zimwe muri ruhurura zimaze kubakwa harimo iya Mpazi ku Kimisagara, ariko ubu igiye kwagurwa kugira ngo ikomeze gufata amazi nta komeze kugira uduce yangiza. Yagize ati “Kimisagara hari ruhurura ya Mpazi, igiye kubakwaho, ruhurura iri mu zinini mu Mujyi wa Kigali, igaragaza amazi menshi cyane, amazi ava za Nyamirambo n’indi misozi iyikikije kugeza ubu iyi ruhurura turatekereza kuyagura, turatekereza gushyiraho ibindi bikorwaremezo bifasha gufata amazi 
Scroll Up