Tag: Interscolaire

Hasojwe umwiherero wo kureba abanyeshuri  bafite impano muri siporo

Hasojwe umwiherero wo kureba abanyeshuri bafite impano muri siporo

Imikino
Mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba niho hasorejwe umwiherero wo kureba abana bafite impano mu mikino itandukanye kurusha abandi (Talent detection) witabiriwe n’abana bari munsi y’imyaka 15 basoje amashuri abanza. Uyu mwiherero wo ku rwego rw’Igihugu  wasojwe mu mpera z’icyumweru witabirwa n’abana bakina: Umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball na Handball aho batoranyijwe n’abasanzwe bashinzwe tekiniki mu mashyirahamwe atandukanye y’imikino. Uwase Mirelle, umwana w’umukobwa wiga muri Kiramuruzi Mordern School mu mwaka wa gatandatu, ashima iminsi itatu bamaze batozwa ndetse banaganirizwa uko bagomba kwitwara muri bagenzi babo. Moïse Mutokambali umutoza ushinzwe kuzamura impano z’abana muri Basketball asanga iki gikorwa ari cyiza kuko kizatuma abana bazamuka bakunda u
Imikino mpuzamashuri: “Athletisme” mu batarengeje imyaka 15 yamaze gusozwa

Imikino mpuzamashuri: “Athletisme” mu batarengeje imyaka 15 yamaze gusozwa

Imikino
Imikino mpuzamashuri (interscolaire) mu batarengeje imyaka 15 biga amashuri abanza  bakina imikino ngororangingo (Athletics) yasorejwe mu Karere ka Ngoma kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019 kuri Sitade ya Ngoma. Umushyitsi mukuru yari Ministre wa Siporo Madamu Aurore Mimosa Munyangaju ukiri mushya muri iyi mirimo. Iyi mikino yaciye agahigo mu kugira abayobozi baza kureba uko isozwa aho muri Minisiteri ya siporo, nyuma ya Ministre hari n’abandi babiri, mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF) haje Perezida Mubiligi Fidele, Umunyamabanga Mukuru Umutangana Olivier na Ndacyayisenga Jean Pierre ushinzwe tekiniki. Meya w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice nawe yaje kureba isozwa ry’iyi mikino y’abana bakina imikino ngororamubiri, ariko ababazwa n’uko Akare
Amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino y’amashuli  abanza mu mikino ya FEASSA yamenyekanye

Amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino y’amashuli abanza mu mikino ya FEASSA yamenyekanye

Imikino
Ikipe yo  mu kigo cya New life Christian Academy mu bahungu yo mu Karere ka Kayonza niyo yakatishije  itike mu mupira w’amaguru yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’aka Karere bita FEASSA izabera muri Tanzaniya muri Kanama 2019, naho mu mukino wa Volleyball mu bakobwa ikipe yabonye itike ni iya Ecole Primaire ya KARAGARI yo mu Karere ka Gicumbi. Saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2019 nibwo mu kigo cy’amashuli cyitiriwe Mutagatifu Yozefu mu Karere ka Muhanga hakinwe umukino wa nyuma muri Volleybal hagati  y’ikipe y’abakobwa biga kuri  Ecole Primaire  KARAGALI  yo mu karere ka  GICUMBI n’urukundo Learning center yo mu karere ka Muhanga. Uyu ni umukino wabaga mugihe kuri stade ya Muhanga naho hari kubera uwa football wahuzaga ikipe yabahungu biga kuri , Newlife  Christ
Abakinnyi barangije amashuri y’Icyiciro Rusange bagaragaje impano bazakomeza kwitabwaho-Frere Camille

Abakinnyi barangije amashuri y’Icyiciro Rusange bagaragaje impano bazakomeza kwitabwaho-Frere Camille

Imikino
Mu Rwunge rw’Amashuri  rw’Indatwa n’Inkesha ryamenyekanye ku izina rya “GSO Butare” mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, habereye igikorwa (training camp) cyo guhuza abana b’abanyeshuri basoje amasomo y’Icyiciro Rusange(Tronc Commun) kugira ngo abagaragaje impano bazahurizwe mu bigo by’amashuri bibifitiye ubushobozi, maze bakomeze kwitabwaho kugira ngo mu minsi izaza bazaserukire igihugu. Abakinnyi bitabiriye imyitozo mbere y’uko amashuri y’umwaka wa 2019 utangira ni abakina Basketball, Volleyball, Handball n’umupira w’amaguru. Frere Gahima Camille Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri mu Rwanda yavuze ko abo bana bahamagawe ku cyifuzo cya Minisiteri y’Uburezi bityo  batozwa binyujijwe mu ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri. Aba bana bakurikiranwe n’ab
Abanyeshuri bafite impano mu mikino itandukanye bateguriwe umwiherero

Abanyeshuri bafite impano mu mikino itandukanye bateguriwe umwiherero

Imikino
Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2018 kugeza tariki 23 Federasiyo ya Siporo mu Mashuri (FRSS) ibifashijwemo na Minisiteri y’Uburezi yateguye ingando zo gushakisha abanyeshuri bafite impano (talent detection) mu mikino rusange itandukanye nk’umupira w’amaguru, Volley, Basket na Handball. Icyiciro cya mbere cy’izo ngando kizabera mu Karere ka Huye kizahuza abanyeshuri 696 barangije amashuri abanza (P6) ni ukuvuga ko bafite imyaka 12 na 13, batoranijwe mu Turere twose tw’igihugu. Umwihariko w’izi ngando ni uko Federasiyo ya Siporo mu Mashuri izazikora ku bufatanye bwa hafi na Federasiyo zitandukanye zo mu gihugu : FERWAFA, RERWABA, FRBV na FERWAHAND. Buri Federasiyo, muri iki gikorwa, izaba ihagarariwe n’inzobere ebyiri zikazafasha abatoza ba Siporo Scolaire gushakisha
Imikino mpuzamashuri mu batarengeje imyaka 17 yasojwe ku rwego rw’ Igihugu

Imikino mpuzamashuri mu batarengeje imyaka 17 yasojwe ku rwego rw’ Igihugu

Imikino
  Imikino mpuzamashuri mu batarengeje imyaka 17 yasorejwe i Muhanga kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Ukwakira 2017. Iyi mikino yasojwe ku rwego rw'Igihugu mu gihe yari imaze igihe  isorezwa mu Turere gusa. Uko amakipe yakurikiranye Volleyball (Abakobwa) St Aloys yatsinze GS Kaduha ku maseti 3 ku busa (ihembwa igikombe na 150,000Frs)  GS Kaduha (yahembwe 100,000 FRS) 3.GS Umubano (yahembwe ibihumbi 80). Volleyball abahungu Petit Seminaire Karubanda Peti Seminaire St Vincent Christ Roi Rusumo High School. Umupira w’amaguru (abakobwa) GS Mutara Ruhango Catholique Umupira w’amaguru (abahungu) College de Gisenyi GS Nyabisindu GS Kanombe. Basketball (abakobwa) GS Marie Reine ADEGI St Joseph St André Basketba
Imitegurire mibi mu mikino ya FEASSA iratanga isura mbi ku Rwanda

Imitegurire mibi mu mikino ya FEASSA iratanga isura mbi ku Rwanda

Imikino, Sesengura
Mu Karere ka Musanze harabera imikino mpuzamashuri y’aka Karere izwi ku izina rya “FEASSA” nubwo ari ubwa gatatu u Rwanda rwakira iyi mikino, ariko iya 2018 ni yo ngo yaranzwe n’imitegurire mibi. Umwe mu batoza uri i Musanze wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko mu mikino ya FEASSA ibera i Musanze imitegurire yayo ari akavuyo gusa ari na yo mpamvu inzego nyinshi zinjiyemo kugira ngo isura y’igihugu idakomeza kugaragara nabi, ati “kubera imitegurire mibi byabaye ngombwa ko igisirikare n’igipolisi n’inzindi nzego z’igihugu zinjira muri iyi mikino”. Uwatanze aya makuru yavuze ko kimwe mu bibazo biza ku isonga mu kugaragaza ko imyiteguro y’imikino ya FEASSA yagenze nabi ari ibibuga bidakoze neza, ibindi ni ibura by’ibikoresho bimwe na bimwe mu mikino ngororangingo (Athletics
Imikino mpuzamashuri ku batarengeje imyaka 15 yasojwe hiyamwa abakinisha abakuze mu mikino y’abana

Imikino mpuzamashuri ku batarengeje imyaka 15 yasojwe hiyamwa abakinisha abakuze mu mikino y’abana

Imikino
Frere Camile Gahima Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri mu Rwanda yasabye abana b’abanyeshuri kwirinda gukina mu cyiciro cy’imyaka itari iyabo kuko ntacyo bishobora kubagezaho. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nyakanga 2018 ubwo hasozwaga imikino y’abanyeshuri biga amashuri abanza n’abiga mu cyiciro rusange batarengeje imyaka 15. Frere Camile usibye kuba ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri, ni n’umuyobozi w’ikigo cya St Aloys i Rwamagana cyakiriye isozwa ry’imikino y’abanyeshuri batarengeje imyaka 15. Abanyeshuri basabwe kwirinda gukopera mu mikino y’abanyeshuri Camile yagereranyije gukopera no gukina urengeje imyaka yateganyirijwe amarushanwa, ati “kugukinisha ahantu utagomba gukina , umwana wa secondaire agakina mu
Ibigo bigomba guhura ku mukino wa nyuma mu mikino mpuzamashuri mu batarengeje imyaka 15 byamenyekanye

Ibigo bigomba guhura ku mukino wa nyuma mu mikino mpuzamashuri mu batarengeje imyaka 15 byamenyekanye

Imikino
Imikino mpuzamashuri mu batarengeje imyaka 15 mu banyeshuri biga amashuri abanza n’abiga mu cyiciro rusange, irasozwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nyakanga 2018, nyuma y’uko kuri iki Cyumweru i Rwamagana habereye imikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza. Amakipe abiri ya mbere muri buri mukino ni yo azitabira imikino y’aka Karere izwi ku izina rya “FEASSA” izabera mu Rwanda muri Kanama 2018. Ikipe ya APE Rugunga yakinnye n’ikipe ya Kabare byayisabye kuyisezerera ari uko bitandukanijwe na Penalite kuko iminota yateganijwe barangiye banganya 0-0 bityo bitabaza penalite nibwo ikipe ya APE Rugunga yinjije 4-1 kuko umuzamu wa APE Rugunga yafashe 3 noho imwe bayitera hanze bityo ibona itike y’umukino wa nyuma, kandi ni imwe mu makipe yahabwaga amahirwe yo kwitara neza kuko ifitemo aba
Imikino mpuzamashuri mu batarengeje imyaka 15 irasozwa kuri uyu wa Mbere

Imikino mpuzamashuri mu batarengeje imyaka 15 irasozwa kuri uyu wa Mbere

Imikino
Imikino Mpuzamashuri (interscolaire) mu rwego rw’amashuri abanza n'abiga amashuri yisumbuye mu cyiciro rusange (O'level) mu batarengeje imyaka 15 irasorezwa mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nyakanga 2018. Amakipe agomba kwitwara neza ni yo azaserukira u Rwanda mu mikino y'aka Karere bita FEASSA izabera mu Karere ka Musanze guhera tariki ya 10 Kanama 2018. Kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2019, ubwo iyi nkuru yandikwaga hakinwaga imikino ya ½  yaberaga ku bibuga bitandukanye harimo icya St Aloys, U R Rwamagana n’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Polisi nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha abashinzwe itangazamakuru mu ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri mu Rwanda. Ibigo byahuriye muri iyi mikino Calendrier des rencontres de la phase F
Scroll Up