Tag: Iburasirazuba

The Future’s Bright for Ras Banamungu, Rwanda’s Musical Champion

The Future’s Bright for Ras Banamungu, Rwanda’s Musical Champion

Imyidagaduro
‘My Sunshine’, the latest video release from the always-listenable Ras Banamungu and the Det-n-ators International is just as chock full of sunshine and joy as the song title suggests. https://www.youtube.com/watch?v=qKwJBN8ohWU Following straight on after the runaway success of his latest album ‘I am MessenJah’, Ras Banamungu’s most recent tune brings a new flavour to world music. Once again blending flowing rhythms of both African and Latin-American feel with lyrics and melody retaining still the Western musical influence he loves to add to the overall mix. It says much for Banamungu’s songwriting skills that he continually comes up with fresh, new ideas to aid his mission of spreading the message of love and joy through song and sublime visuals. The sublime visuals in this
Ngoma: Abasaza batangije uburyo bwo gukemura amakimbirane yugarije umuryango Nyarwanda

Ngoma: Abasaza batangije uburyo bwo gukemura amakimbirane yugarije umuryango Nyarwanda

Amakuru
Abasaza batuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, mu Kagari ka Gafunzo  mu Murenge wa Sake barasaba  ko gahunda batangije yiswe “Wirusenya turahari’” yashyirwa muri gahunda za Leta kandi abasaza bagahabwa umwanya bakagira uruhare mu kunga abashakanye bafitanye amakimbirane . Mu mudugudu wa Nyagasozi niho abakecuru n’abasaza bahatuye  batangiriye gahunda yiswe “Wirusenya turahari”hagamijwe gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango kubera ibibazo bibangamiye umuryango . Abasaza  bemeza ko gahunda ya Wirusenya mu myaka ibiri igiye kumara hari ibibazo by’imiryango yari ifitanye amakimbirane baganiriye barabunga iyo miryango ikaba ibanye neza . Kayonde Gerard ni umwe mu baturage bavuga ko iyo gahunda yagize akamaro cyane kuko muri gahunda y’imihigo bagombaga guhiga harimo no kunga imirya
Ngoma:Abahinzi bakeneye gusobanuririrwa ibijyanye n’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo

Ngoma:Abahinzi bakeneye gusobanuririrwa ibijyanye n’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo

Amakuru
Abahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Ngoma barasaba guhabwa amahugurwa bagahabwa ibisobanuro bihagije ku bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kugira ngo batangira kubwitabira Abahinzi bo mu Murenge wa Murama bavuga ko mu Karere ka Ngoma hatangijwe gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ariko ko nta bisobanuro bihagije bahaye kugirango basobanukirwe ibijyanye n’ubwishingizi bw’amatungo . Umwe mu bahinzi utuye mu Kagari ka Gitaraga mu Murenge wa Murama yishimiye ko hagiyeho gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa ariko agasaba ko bahabwa amahugurwa bagasobanukirwa neza ubwishingizi uko buzatangwa nuko buzagirira akamaro abahinzi. Uyu muturage yagize, ati “gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bifite akamaro cyane ariko ntabwo bigeze basobanurira abahinzi uko biz
Ntabwo wambwira ngo mbe Perezida w’Abanyarwanda ngo nkwemerere–Ingabire

Ntabwo wambwira ngo mbe Perezida w’Abanyarwanda ngo nkwemerere–Ingabire

Amakuru
Mu nama nyunguranabiterezo yahuje abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba  Madamu Ingabire Marie Immaculée, uyobora Transperancy International ishami ry’u Rwanda yabwiye abayobozi ko kuyobora abaturage batuye Intara y’Iburasirazuba bitoroshye kandi ko bisaba ubunyangamugayo ndetse anatangaza ko atakwemera kuba Perezida w’Abanyarwanda kuko kubayobora bisaba kuba umuntu ari inyangamugayo anasobanutse muri byose  . Mu mwanya yahawe wo gutanga ibitekerezo mu nama yari igamije gushaka umuti ku bibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage, Madamu Ingabire Marie Immaculée yagarutse ku myitwarire y’abayobozi bamwe barangwa n’imikorere mibi  kubera kutubahiriza inshingano no gukemura ibibazo by’abaturage bigatuma abaturage bashaka uburyo batanga ruswa kugira ngo bakemurirwe ibib
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abaturage guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abaturage guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda

Amakuru
Guvereneri w’Intara y’iburasirazuba Mufulkye Fred arasaba abikorera kunoza ibyo bakora bishobora no kugurishwa ku masoko yo mu mahanga . Guverineri Mufulkye aragira ati “ibikorerwa iwacu bimaze kuba byinshi ni intambwe dukwiriye kwishimira ko ari byinshi ariko tugomba kongera ubwiza bwabyo ,ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza ariko hari icyuho ku byo twohereza hanze y’igihugu,abikorera bakwiye gukora ibintu byiza cyane kuko birashoboka ko natwe ibyo dukora byakoherezwa mu mahanga birasaba ko hakongerwa agaciro ku bikorerwa iwacu”. Guvereneri aranasaba abanyarwanda kugura ibikoresho bikorerwa mu Rwanda Guverineri Mufulkye yagize ati “Abanyarwanda turasabasaba kugira urukundo rwo gukunda ibikorerwa iwacu bigahabwa agaciro kandi bikaba byinshi turasaba ko abanyarwanda bazakunda i
Iburasirazuba: Bamwe bifuza ko ibyiciro by’ubudehe byaba bitanu, abandi bakifuza 3

Iburasirazuba: Bamwe bifuza ko ibyiciro by’ubudehe byaba bitanu, abandi bakifuza 3

Amakuru
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba bifuza ko ibyiciro by’ubudehe byaba bitanu, ariko mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo bo bakifuza ko byaba bitatu. Byimana Alexis utuye mu Kagari ka Ruhanga,Umudugudu wa Gasare ya mbere, avuga ko ibyiciro by’ubudehe bikwiye kuba bitanu, ariko mu gufasha hakarebwa ibyo umuntu atunze. Nzanana Fidèle, utuye i Nyakarambi mu Murenge wa Kigina, avuga ko ashyigikiye ko byiciro by’ubudehe biba bitanu, akaba afite icyizere ko kuba ibyiciro by’ubudehe bigiye kuvugururwa hari ikigiye guhinduka. Nzanana yagize ati “umuntu ashobora kuba ari mu cyiciro cya gatatu, icyo gihe abantu babona ko afite amafaranga, kandi ari inguzanyo yahawe na banki, ibyiciro bikwiye kuba bitanu kandi bigakoranwa ubushish
Iburasirazuba: Aborozi bagaragarije Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi uruhuri rw’ibibazo bibatera igihombo

Iburasirazuba: Aborozi bagaragarije Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi uruhuri rw’ibibazo bibatera igihombo

Amakuru
Aborozi bo turere twa Nyagatere ,Gatsibo na Kayonza batakambiye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi bamugaragariza ibibazo bibangamiye ubworozi birimo ibihombo baterwa no kubura ubushobozi bwo gupima ubuziranenge bw’amata no kubura umuti w’uburondwe no kwamburwa na ba rwiyemezamirimo. Guverineri Mufulkye Fred uyobora Intara y’iburasirazuba nawe witabiriye iyo nama yavuze ko ibibazo biri mu bworozi muri utwo turere bagiye gushyiraho itsinda rigiye gusesengura imiterere yabyo n’uko byakemuka . Guverineri Mufulkye Fred yagize ati “Icyo tugiye gukora ni uko tugiye gukora isesengura ry’ibi bibazo byose ,tugiye gushyiraho itsinda ryigenga mu gihe cy’icyumweru iryo tsinda rizaba ryamaze kuduha raporo ,tugiye no gukurikira niba buri rwego rukora ibyo rwakabaye rukora .” Aborozi bo mu Kar
Iburasirazuba: Pasiteri Rutayisire yerekanye uburyo umuyobozi usenga bimuha izindi mbaraga

Iburasirazuba: Pasiteri Rutayisire yerekanye uburyo umuyobozi usenga bimuha izindi mbaraga

Amakuru
Mu Ntara y’Iburasirazuba kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019 habereye amasengesho yo gusengera igihugu, Pasiteri Antoine Rutayisire ni umwe mu batanze inyigisho maze yerekana uburyo umuyobozi usenga bimuha imbaraga zo kuzuza inshingano ze. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yitabiriye amasengesho yateguwe ku bufatanye bw'amadini n'inzego z'abikorera mu cyerecyezo cya “Rwanda Leaders Fellowship”. Aya masengesho yabereye muri imwe mu mahoteri yo mu Karere ka Nyagatare anitabirwa n'Abayobozi b'amadini n'amatorero, Abayobozi ku rwego rw’Intara n’Abayobozi b'Uturere. Muri aya masengesho yo gushimira Imana no gusengera Igihugu, Pasiteri Antoine Rutayisire yatanze inyigisho ifite insanganyamatsiko igira iti"Imbaraga z’Umuyobozi usenga", agaragaza ko Umuyobozi us
Iburasirazuba:Hibutswe abahoze ari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo

Iburasirazuba:Hibutswe abahoze ari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo

Amakuru
Ku biro by’Intara y’Iburasirazuba, i Rwamagana  habereye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Perefegitura  n’ama superefegitura byahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba. Mu ijambo  Ruburika Jean Pierre wavuze mu izina ry’imiryango y’abari abakozi  yashimiye ubuyobozi bw’intara bubafasha kwibuka ababo, ati “turashimira ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba uburyo badufasha kwibuka abacu bishwe, kudufata mu mugongo bituma tugira imbaraga kandi tukagira icyizere ,uretse kwibuka ariko hari n’abasigaye bafashijwe bubakirwa inzu”. Mu ijambo rya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulkye Fred yasabye abayobozi guharanira icyateza imbere abaturage agira ati “uyu munsi turibuka abari abakozi bagenzi bacu bishwe bahaga abaturage serivisi ariko turibuka n’amateka mabi y’abayobozi b
Scroll Up