
Amayeri akomeje kwiyongera ku bacururiza bundi bushya mu macupa ya pulasitike yacurujwemo amazi
Muri Kigali no mu Ntara, amacupa ya pulasitike akomeje gukoreshwa inshuro nyinshi kuko hatashyizweho uburyo bwo gukurikirana imikoreshereze yayo nyuma yo kuvamo amazi.
Amacupa abakora inzoga ndetse n’abacuruza amavuta y’ubuto bakunze gukoresha ni ay’uruganda rw’Inyange Industries na Sulfo Rwanda Industries. Ibi binyuranyije n’amategeko, nyamara gufata no guhana ababikora biracyagoranye.
Amayeri ni yose ku bacururiza bundi bushya mu macupa ya pulasitike ubusanzwe aba yaravuye mu nganda ziyacururizamo amazi. Umwe mu bacuruzi wo muri Kicukiro ucuruza inzoga ya Gubwaneza agira, ati “hari abakora izi nzoga bafite ibyangombwa by’ubuziranenge, bakazikora mu macupa y’icyuma zikagurishirizwa ahantu ho mu mijyi.
Gusa abacuruzi bo mu nkengero z’Umujyi wa Kigali n’ahandi hatagaragara cyan