
Football Amputee: Ikipe ya Huye yegukanye Shampiyona ya 2021-2022
Ikipe ya Huye yegukanye Shampioyona y’Igihugu y’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga bw’ingingo (Football Amputee) irusha inota rimwe ikipe y'Akarere ka Musanze na yo iri mu makipe akomeye muri uyu mukino kuko ari yo ifite igikombe cy’irushanwa rya “Football for all league) cya 2018.
Iyi Shampiyona yakinwe mu byiciro (phase) bine, itangira tariki ya 23 Ukwakira 2021.
Rugwiro Audace, Perezida wa Rwanda Amputee Football Association (RAFA) mu kiganiro n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gicurasi 2022 yashimiye amakipe yose yitabiriye iyi shampiyona, ashimira na none by’umwihariko CICR yemeye kubatera inkunga kugira ngo iyi mikino igende neza.
Uko imikino yagenze mu mpera z’icyumweru
HUYE 4-1 NYAMASHEKE
MUSANZE 0-0 NYARUGENGE
RUBAVU 4-2 NYAMASHE