Tag: Huye

Football Amputee: Ikipe ya Huye yegukanye Shampiyona ya 2021-2022

Football Amputee: Ikipe ya Huye yegukanye Shampiyona ya 2021-2022

Imikino
Ikipe ya Huye yegukanye Shampioyona y’Igihugu y’umupira w’amaguru ku bafite ubumuga bw’ingingo (Football Amputee) irusha inota rimwe ikipe y'Akarere ka Musanze na yo iri mu makipe akomeye muri uyu mukino kuko ari yo ifite igikombe cy’irushanwa rya “Football for all league) cya 2018. Iyi Shampiyona yakinwe mu byiciro (phase) bine, itangira tariki ya 23 Ukwakira 2021. Rugwiro Audace, Perezida wa Rwanda Amputee Football Association (RAFA) mu kiganiro n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gicurasi 2022 yashimiye amakipe yose yitabiriye iyi shampiyona, ashimira na none by’umwihariko CICR yemeye kubatera inkunga kugira ngo iyi mikino igende neza. Uko imikino yagenze mu mpera z’icyumweru HUYE 4-1 NYAMASHEKE MUSANZE 0-0 NYARUGENGE RUBAVU 4-2 NYAMASHE
Umuhanzi Muziranenge Prosper ati “kuririmba indirimbo z’Imana nubwo amafaranga ataboneka sinzabireka”

Umuhanzi Muziranenge Prosper ati “kuririmba indirimbo z’Imana nubwo amafaranga ataboneka sinzabireka”

Imyidagaduro
Muziranenge Prosper,umuhanzi akaba n’umuganga muri imwe muri za “Pharmacie” zikorera mu Mujyi wa Huye, avuga ko umuhamagaro we ushingiye mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel music) ndetse akaba ari nta gahunda afite yo kubireka kuko Imana yamukoreye ibikomeye mu buzima bwe imukiza indwara bamwe bavuga ko zishingiye ku marozi. https://www.youtube.com/watch?v=PFFnPFxeb4c Muziranenge Prosper yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko yatangiye kuririmba muri Korali muri 2002, mu rusengero rwa ADEPR i Nyakarambi mu Karere ka Kirehe aho yaririmbaga muri Korali y’urubyiruko yitwa Inshuti y’Imana,ati “niyo nakundiyemo kuririmba cyane”. Indirimbo ye yashyize ahagaragara ni imwe,ikaba yitwa “Urera Mana” yagiye ahagaragara muri 2020,ariko yari yatangiye gukora n’izindi ebyiri ari
Huye: Abagize uruhare mu kwica abana bo kwa Disi bongeye gushinjwa ibindi byaha, urubanza rurasubikwa

Huye: Abagize uruhare mu kwica abana bo kwa Disi bongeye gushinjwa ibindi byaha, urubanza rurasubikwa

Amakuru
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gashyantare 2021 rwasubitse urubanza ruregwamo abantu bane cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso  cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, rukazasubukurwa tariki ya 19 Werurwe 2021 saa tatu kuko hagati y’umucamanza n’abo kwa Disi Didace batashoboye kumvikana ku kijyanye no kubanza gupima ADN kugira ngo hamenyekane isano bafitanye n’abakuwe mu musarane wo kwa Musabyuwera Madeleine kuko hatizewe umutekano wayo kuva muri 2018 . Icyaha baregwa Musabyuwera Madeleine, Ngarambe Gerard, Kayihura Cassien na  Mutabaruka Ngorofani, baregwa kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso  cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, icyaha giteganywa  kandi gihanishwa ingingo ya 8  ryerekeye icyaha cy’inge
Mukura: Mukecuru Kubwimana aratabaza abayobozi bakuru kumukiza “Petit” wigambye ko azamwica

Mukura: Mukecuru Kubwimana aratabaza abayobozi bakuru kumukiza “Petit” wigambye ko azamwica

Amakuru
Umusore witwa Ntakirutimana uzwi ku izina rya “Petit” ubarizwa mu Mudugudu wa Sata, Akagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye, aravugwaho gushaka kwica mukecuru Kubwimana Médiatrice baturanye kugeza ubwo hari umunsi yamuteye akingirana mu nzu, bituma yihimura atema insina ze maze umwana we w’imfura witwa Harindintwari Jean Paul abimenye aje gutabara amutema mu mutwe. Kubwimana   avuga ko abo mu muryango wa “Petit” bamuviriyeho inda imwe kuko na murumuna we witwa Olivier Mbagoroziki yigeze kumukubita amuvuna urutoki, ajya kwa muganga bamushyiraho sima, ubu akaba yaramuteye ubumuga akaba ntacyo yikorera. Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukura n’Akagali ka Bukomeye butangaza ko uwo “Petit” azwi nk’umuntu wananiranye kuko yarezwe inshuro nyinshi akanga kwit
Huye:Urukiko rwategetse ko Musabuwera n’abahungu be bafungwa by’agateganyo

Huye:Urukiko rwategetse ko Musabuwera n’abahungu be bafungwa by’agateganyo

Amakuru
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mutarama 2020 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasomye umwanzuro w’ifungwa n’ifungurwa  rutegeka ko Musabuwera Madeleine n’abahungu be babiri ari bo Kayihura Cassien na Ngarambe Gerard bo mu Murenge wa Kibirizi Akarere ka Nyanza bakurikiranwa  bafunzwe kubera ko ibyo bakekwaho bigize icyaha hatitawe mu kureba ngo imibiri yakuwe mu musarane ni ingahe. Abagomba gukurikiranwa bafunzwe,  barakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abana babiri bo mu muryango wa Disi Didace bahungiye mu rugo rwabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bikarangira bishwe bakajugunywa mu musarane nyuma ugakomeza gukoreshwa kugeza nyuma amakuru atanzwe n’umukobwa wabo witwa Musabyemariya Aloysie. Uyu mwanzuro wasomwe nyuma y’aho ubushinjacyaha bwari bwajuri
Huye: Ntibavuga rumwe ku muco wo gukodesha abayobora ubukwe

Huye: Ntibavuga rumwe ku muco wo gukodesha abayobora ubukwe

Amakuru
Bamwe mu batuye Akarere ka Huye bavuga ko umuco wo gukodesha abayobora ubukwe usigaye waradutse muri iyi minsi ubishya imisango y’ubukwe, bityo ngo ukaba udakwiye. Uko iterambere rigenda ryiyongera ni ko n’imwe mu mihango ibaho mu buzima bwa buri munsi igenda ifata indi sura, aha ni ho nko mu misango y’ubukwe naho byamaze guhinduka, aho nko gusaba no gukwa umugeni hasigaye hifashishwa abayobora imisango rimwe na rimwe baba bari bwishyurwe amafaranga kubera igikorwa bakoze. Urugero ni nko kuba umusangiza w’amagambo (MC), usaba umugeni ndetse n’utanga umugeni bose ugasanga ari abantu badafite aho bahuriye n’imiryango baba bakodeshejwe hagamijwe kuryoshya ibirori. Abaturage bo mu karere ka Huye baganiriye n’ikinyamakuru impamba, banenga uyu muco wo kwishyura amafaranga abayobora
Maraba:Yatangije igikorwa cyo koroza ababyeyi bafite abana bafite ubumuga

Maraba:Yatangije igikorwa cyo koroza ababyeyi bafite abana bafite ubumuga

Amakuru
Umuhanzi Enock Hagumubuzima, uvuka mu Murenge wa Maraba Akarere ka Huye,  ari gufasha imiryango ifite abana bafite ubumuga mu gikorwa cyo kuboroza ahereye ku matungo magufi(ihene), ibi akabikora nta bushobozi buhambaye afite. Igikorwa cyo koroza imiryango ifite abana bafite ubumuga, umuhanzi Enock Hagumubuzima usanzwe atuye mu mujyi wa Kigali, avuga ko kiri muri gahunda yihaye yo kuvuganira abafite ubumuga, dore ko aririmba indirimbo zibavuganira, ku ikubitiro akaba yarahereye ku miryango 34 ituye mu Murenge wa Maraba. Ku ruhande rw’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, bavuga ko nubwo kurera abana bafite ubumuga bitaborohera, ariko amatungo bahawe aziye igihe, kandi bazayitaho neza, bigatuma abana babo ubuzima bwabo bumererwa neza. Nyiraminani Francine, ni umubyeyi ufite umwa