
Umunyamabanga wa Green Party arasaba Abanyarwanda kutirengagiza ibinyabuzima
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Depite Ntezimana Jean Claude arasaba Abanyarwanda kutirengagiza ikinyabuzima icyo ari cyo cyose kuko yaba isazi cyangwa se umubu byose ari ingirakamaro.
Ibi, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022 nyuma y’amahugurwa yahuje abanyamuryango b’iri shyaka muri Kigali (Olympic Hotel) aho yavuze ko hagize ikinyabuzima na kimwe abantu birengagiza byabagiraho ingaruka, yagize ati “hagize ikinyabuzima na kimwe twirengagiza muri rusange natwe twaba twiyibagiwe bivuze ko tugomba kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, tukamenya ngo bibayeho neza buriya ku bahanga ntushobora kumenya y’uko isazi yagira akamaro, ntushobora kumenya ko umubu