Tag: gasore serge

Ntarama: GSF igiye kujya itegura amarushanwa y’abana inshuro ebyiri mu kwezi

Ntarama: GSF igiye kujya itegura amarushanwa y’abana inshuro ebyiri mu kwezi

Imikino
Ikigo cya Gasore Serge Foundation (GSF) kiri mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera cyashyizeho amasiganwa ku maguru y’ahareshya na kirometero eshatu (3KM) ku bana bari munsi y’imyaka 19 na 15 azajya aba kabiri mu kwezi. Inshuro imwe iri rushanwa rizajya ihuzwa n'igikorwa cya siporo ya bose izwi nka "Car Free Day" mu Karere ka Bugesera. Aya marushanwa akaba agomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2018, akazitabirwa n’abana bo mu Bugesera.Aya masiganwa azajya aba kabiri mu kwezi ngo azageza muri Kamena 2019. Gasore Serge uyobora umuryango Rwanda Children ufite icyicaro muri Amerika, ari na wo ukusanya inkunga ifasha ikigo cya GSF, atangaza ko abana bazajya bitwara neza bizabaha amahirwe yo kwitabira isiganwa rizwi ku izina rya “20KM de Bugesera” ri
Nyirarukundo na Hitimana begukanye 20KM de Bugesera

Nyirarukundo na Hitimana begukanye 20KM de Bugesera

Imikino
Nyirarukundo Salome na Hitimana Noel bakinira ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri (Athletics) ni bo begukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ryiswe “Race to restore: 20KM de Bugesera” ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018. Mu bakinnyi basiganwaga ahareshya na kirometero 20 mu mihanda yo mu Karere ka Bugesera mu cyiciro cy’abahungu, uwa mbere yabaye Hitimana Noel ukinira APR Athletics Club, ku mwanya wa kabiri haza Sugira James ukinira ikipe ya Mountain naho ku mwanya wa gatatu haza Muhitira Felicien bita Magare nawe ukinira ikipe ya Mountain. Mu rwego rw’abakobwa ku mwanya wa mbere haje, Nyirarukundo Salome ukinira ikipe ya APR, ku mwanya wa kabiri haza Yankurije Marthe ukunira APR naho ku mwanya wa gatatu haza Nishimwe Beatha ukinira ikipe ya NAS. Muri iki
Abakinnyi ibihumbi bibiri bategerejwe muri 20KM de Bugesera

Abakinnyi ibihumbi bibiri bategerejwe muri 20KM de Bugesera

Imikino
Abakinnyi ibihumbi bibiri ni bo bategerejwe mu isiganwa ry’ahareshya na kirometero makumyabiri rizabera mu Karere ka Bugesera rizwi ku izina rya “20KM de Bugesera” rizaba tariki ya 17 Kamena 2018 ku nshuro ya gatatu. Ingimbi n’abangavu bazasiganwa ahareshya na kirometero 8 na ho abana biruke ahareshya na kirometero eshatu (3KM) nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha abashinzwe gutanga amakuru mu kigo cya GSF kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera. Tariki ya 17 Kamena 2018 ntihazabaho gusiganwa ku maguru gusa kuko hazabaho no gusiganwa ku magare ahareshya na kirometero 40 ku bahungu n’abakobwa. Umukinnyi wa mbere mu kwiruka kirometero 20 mu bakuru azahembwa ibihumbi magana abiri na tike y’indege yo kujya i Dubai. Mu kwiruka kirometero 8 uwa mbere azahembwa ibihumbi ijan
Abagize “Gasore Serge Foundation” basuye Urwibutso rwa Ntarama, baremera uwarokotse Jenoside

Abagize “Gasore Serge Foundation” basuye Urwibutso rwa Ntarama, baremera uwarokotse Jenoside

Amakuru
Abagize umuryango “Gasore Serge Foundation” basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Bugesera basangizwa inzira y’umusaraba Abatutsi b’aho banyuzemo mu gihe cya Jenoside na mbere yayo. Abakozi ba “Gasore Serge Foundation” nyuma y’urugendo babanje gukora, bakigera kuri Kiliziya ya Ntarama ahashyinguye imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi bitanu, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yababwiye uburyo Jenoside muri Ntarama yatangiye kugeragezwa mu mwaka wa 1992. Muri uwo mwaka Abatutsi b’i Ntarama baratotejwe baratwikirwa, ariko iyo bahungiraga kuri Kiliziya bararokokaga, ariko muri 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga ibintu byahinduye isura. Tariki ya 15 Mata 1994 ni bwo Abatutsi bahungiye ku Kiliziya ya Ntarama bishwe hak
Gasore Serge wifuza guhindura amateka ya Ntarama nyuma ya Jenoside ni muntu ki?

Gasore Serge wifuza guhindura amateka ya Ntarama nyuma ya Jenoside ni muntu ki?

Amateka y'abakinnyi
–Gasore Serge ni umukinnyi w’imikino ngororamubiri (athletisme) warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, nyuma yo kujya kwiga muri Amerika abikesha ubuhanga bwe mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru, afite intego yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cye. -Gasore yamenyekanye mu myaka ya 2004-2005, ariko nyuma aza kugira amahirwe yo gukomeza amashuri ya Kaminiza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akinira ishuri yigagaho. -Gasore nubwo yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nyuma ababyeyi be bimukiye mu Murenge wa Ntarama Akarere ka Bugesera ari naho yarokokeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. -Gasore ubu ari mu Rwanda aho yatangiye kubaka ikigo mu Murenge wa Ntarama yitiriye izina rye mu
Scroll Up