
Umunyamabanga wa “Football” y’afite ubumuga ku Isi yashimiye u Rwanda, amahirwe ataragirwa n’ikindi Gihugu
Simon Baker Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi mu ruzinduko rw'iminsi itanu yashimiye Ishyirahamwe rishinzwe uyu mukino mu Rwanda (RAFA) arigenera inyemezabumenyi (Certificate).
Rugwiro Audace, Perezida wa RAFA yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA ko iyo 'Certificate' u Rwanda rwahawe ivuze ikintu gikomeye kuko nta kindi gihugu ku Isi cyashoboye kubona ayo mahirwe kuko mbere bitakorwaga.
Ishyirahamwe rya “Football Amputee” mu Rwanda ryahawe iyo nyemezabumenyi (Certificate) kubera ibikorwa ryakoze by'indashyikirwa nko kugira ibyiciro bitandukanye bikina umupira w'Amaguru ku bafite ubumuga.
“Rwanda Amputee Football Association (RAFA)” ifite abakina umupira w’amaguru nko mu cyiciro cy'abana, abakuru n'abagore hakiyongeraho Shampiyona y'igihugu aho iya