Tag: FERWAHAND

FERWAHAND yatangije shampiyona y’abatarengeje imyaka 17

FERWAHAND yatangije shampiyona y’abatarengeje imyaka 17

Imikino
Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryatangije shampiyona y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17. Iyi shampiyona itari isanzwe imenyerewe mu mikino FERWAHAND itegura irabera mu duce dutandukanye tw’igihugu. Uko imikino yagenze Imikino yabereye i Nyamasheke ABAHUNGU 1) GS Munyove 14-14 GS St Paul 2) GS GTWA-B 18-15 College St Martin 3) GS MUNYOVE11-12 GS Gitwa-B 4) College St Martin 16-18 St Paul 5) Munyove 17-15 St Martin 6) St Paul 15-13 Gitwa-B. ABAKOBWA 1) GS GTWA-B 21-7 C St Martin 2) C St Martin 2-11GS Munyove 3) Gitwa-B 21-12 GS Munyove. IMIKINO YABEREYE (RUBAVU) ABAHUNGU Nkama 20-13 Shemu Inyemeramihigo 11-14 Nkama Shwemu 11-8 Inyemeramihigo ABAKOBWA Nkama 20-16 Shwemu Imikino yabereye Nyamata ABAKOBWA
Abitabiriye imikino ya Afurika ya Handball basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abitabiriye imikino ya Afurika ya Handball basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Imikino
Abayobozi n’abakinnyi bitabiriye imikino ya Afurika ya Handball yabereye mu Rwanda yiswe “IHF Trophy 2018 Continental Phase Africa”, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi. Bakigera ku Gisozi abakozi bo ku Rwibutso babasobanuriye amateka yaranze u Rwanda arugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, basura inyubako ibitse amateka yaranze Abanyarwanda, nyuma bashyira indabo ahashyinguye imibiri yabishwe muri Jenoside. https://www.youtube.com/watch?v=ShacO_kTpZo Dr. Mansourou Aremou umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe Nyafurika y’Umukino wa Handball (CAHB), Utabarutse Théogène uyobora Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND), abayobozi ba za delegasiyo n’abakinnyi ni bamwe mu basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu
Mu bazasifura imikino ya Afurika ya Handball igiye kubera mu Rwanda nta wo muri aka Karere urimo

Mu bazasifura imikino ya Afurika ya Handball igiye kubera mu Rwanda nta wo muri aka Karere urimo

Imikino
Mu basifuzi bazasifura imikino ya Afurika ya Handball yiswe “IHF Trophy”  mu batarengeje imyaka 20 na 18 igiye kubera mu Rwanda kuva tariki ya 8 kugeza 12 Kanama 2018 nta musifuzi n’umwe wo mu bihugu byo muri aka Karere urimo.  Abasifuzi batandatu nibo bazasifura iyi mikino nk’uko byagaragajwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND). Ngarambe Jean Paul Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 31 Nyakanga 2018 yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko mu Rwanda nta musifuzi mpuzamahanga wa Handball uhari. Urutonde rw’abasifuzi bazasifura imikino ya Afurika ya Handball Mahmoud Reda El Belthagy / Hamdy Nasser (ni Umunyamisiri) EL MOUNIRI ACHRAF/CHOURAKI MOHAMED (MAROCCO) Jeff Mvelle / Yeno Aurelien Nkero
Dufite intego yo guhagararira igihugu cyacu neza cyane-Bagirishya

Dufite intego yo guhagararira igihugu cyacu neza cyane-Bagirishya

Imikino
Bagirishya Anaclet, umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Handball y’abahungu batarengeje imyaka 20 arizeza Abanyarwanda ko bazitwara neza mu mikino ya Afurika yiswe “International Handball Federation Challenge Trophy” izatangira tariki ya 8 Kugeza 12 Kanama 2018. Mu kiganiro n’impamba.com ubwo Bagirishya yakoreshaga abakinnyi imyitozo ku kibuga cya Sitade Amahoro i Remera, yagize ati “dufite intego yo guhagararira igihugu cyacu neza cyane kuko imikino izabera mu Rwanda”. Muri iyi mikino ihuza ibihugu bigize uturere (Zone) u Rwanda ni rwo fufite igikombe mu mikino ya “Zone 5” mu batarengeje imyaka 20 na ho Kenya ikagira iki giukombe mu batarengeje imyaka 18. Ibihugu bitandatu mu batarengeje imyaka 20 bitegerejwe muri iyi mikino harimo: u Rwanda ruzayakira , Repubulika Iharanira Dem
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Handball yahamagaye abakinnyi 18 bagomba gutangira umwiherero

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Handball yahamagaye abakinnyi 18 bagomba gutangira umwiherero

Imikino
Bagirishya Anaclet umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Handball mu batarenge imyaka 20 yahamagaye urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 18 b’abahungu bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu muri Sitade Amahoro. Aba bakinnyi bazaba bitegura imikino ya Afurika y’ingimbi izabera mu Rwanda muri Kanama 2018. Kuri uru rutonde hariho n’abandi bazaba bafite indi mirimo ifite aho ihuriye n’ikipe   THE PROVISIONAL SQUADOF JUNIOR BOYS NATIONAL TEAM  FOR THE CAMP TO BE HELD IN KIGALI, AMAHORO STADIUM I.                  PLAYERS No. NAMES POSITION TEAM/CLUB/SCHOOL 1 HAKIZIMANA Daniel Goalkeeper APR HC 2 NSHIMIYIMANA Timothee Goalkeeper ADEGI GITUZA 3 SENGOGA Credo Bruno Goalkeeper COLLEGE INYEMERAMIHIGO 4 TUYISHIME Zachary Center Back POLIC
Ikipe y’Igihugu ya Handball iratangira umwiherero kuri uyu wa Gatatu

Ikipe y’Igihugu ya Handball iratangira umwiherero kuri uyu wa Gatatu

Imikino
Ikipe y’Igihugu ya Handball iratangira umwiherero kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2018 mu kwitegura imikino ya Afurika ku bakinnyi batarengeje imyaka 20. Ngarambe Jean Paul, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko aba bakinnyi bazajya bakorera imyitozo kuri Sitade Amahoro i Remera. Abakinnyi biteganyijwe ko bazitabira uyu mwiherero (local) ni 18 naho umutoza wabo akazaba ari Bagirishya Anaclet uzungirizwa na Mudaharishema Sylvestre. Ngarambe avuga ko u Rwanda rwasabye kwakira iyi mikino rurabyemerwa kuko rwitwaye neza mu mikino y’aka Karere (Zone). Iyi mikino ya Afurika yo guhatanira tike y’igikombe cy’Isi mu bakinnyi bari munsi y’imyaka 20 n’abari munsi y’imyaka 18 izatangira tariki ya 8 Kugeza
APPEGA yegukanye igikombe cyo kwibuka, Police HC igitwara mu bagabo

APPEGA yegukanye igikombe cyo kwibuka, Police HC igitwara mu bagabo

Imikino
Police Handball Club mu rwego rw'amakipe y'abagabo ni yo yegukanye irushanwa ryo kwibuka abakinnyi ba Handball n’abakunzi b’iyi siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, mu bagore igikombe cyatwawe n’ikipe ya APEGGA Gahengeri. Police Handball Club yatsinze ku mukino wa nyuma APR Handball Club ku bitego 29 kuri 26 na ho mu bagore APPEGA yatsinze ku mukino wa nyuma ESKI ku bitego 29 kuri 26 mu mukino wabereye mu kigo cya Kimisagara kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018. Dismas Turatsinze umutoza wa Police Handball Club nyuma yo gutwara iki gikombe yahise atangaza ko kimushimishije, akaba agikesha inama yagiriye abakinnyi ubwo byari bigeze ahakomeye. Aphrodis Sindayigaya umutoza w’ikipe y’abakobwa ya APPEGA yasobanuye icyo imikino yo kwibuka
Ikipe y’Igihugu ya Handball yagarutse mu Rwanda, Utabarutse yizeza Abanyarwanda ko hasigaye gutwara igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu ya Handball yagarutse mu Rwanda, Utabarutse yizeza Abanyarwanda ko hasigaye gutwara igikombe cya Afurika

Imikino
Ikipe y’Igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yagarutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nyuma yo gutwara igikombe cy’aka karere bita “Challenge Trophy Zone 5” cyakiniwe muri Uganda, Utabarutse Theogene umuyobozi wa FERWAHAND yatangaje ko igisigaye ari ugutwara icya Afurika hagakurikiraho kujya mu gikombe cy’Isi. https://www.youtube.com/watch?v=uZ9M_aFD04o Utabarutse Théogène Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yatangiye avuga ko yishimiye insinzi y’ikipe y’Igihugu, anizeza ko hari andi mateka agiye gukorwa arenze ayo gutwara igikombe cy’aka Karere. Umuyobozi wa FERWAHAND yagize ati “gushaka ni ugushobora iyo ushaka ikintu ukigeraho mu Banyarwanda twifitemo insinzi kandi koko tuyigera
Ikipe y’Igihugu ya Handball iragera mu Rwanda kuri uyu mugoroba, nyuma yo kwegukana igikombe

Ikipe y’Igihugu ya Handball iragera mu Rwanda kuri uyu mugoroba, nyuma yo kwegukana igikombe

Imikino
Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 iragera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nyuma yo kweguka igikombe cy’aka karere kizwi ku izina rya “Challenge Trophy” cyakiniwe muri Uganda. Ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2018 ikipe y’u Rwanda ya Handball yatsinze Uganda ku bitego 32 kuri 27. Aha umukinnyi w’Umunyarwanda Alexs Nshimiyimana niwe wabaye umukinnyi watsinze ibitego  byinshi. Kuri gahunda biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda igera muri gare ya Nyabugogo saa kumi n’imwe z’umugoroba, nyuma iki gikombe kikajyanwa kuri Sitade Amahoro kugira ngo kimurikirwe Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC). Utabarutse Théogène Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko
Handball: U Rwanda ruzitabira imikino ya “Challenge Trophy” muri Uganda

Handball: U Rwanda ruzitabira imikino ya “Challenge Trophy” muri Uganda

Imikino
Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu bagabo y’abatarengeje imyaka 20 izitabira imikino yiswe “Challenge Trophy Zone 5” izabera muri Uganda tariki ya 14 kugeza 20 Gicurasi 2018. Ngarambe Jean Paul Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko iyi mikino izitabirwa n’ibihugu birimo: iby’aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, hakiyongeraho na Ethiopia, Sudani, Somalia na Djibouti. U Rwanda ni rwo rwegukanye igikombe cya” Challenge Trophy” cya 2016 nyuma yo gutsinda Uganda ku bitego 38-32, ibi bikaba byarayihesheje itike yo kwitabira igikombe cya Afurika cyabereye muri Mozambike. Ngarambe Umunyamabanga wa FERWAHAND avuga ko hari icyizere ko ikipe y’u Rwanda ishobora kongera kwegukana igikombe cya “Challenge Trophy” kizong
Scroll Up