Tag: FERWAHAND

Handball: Hari icyizere ko hazajyaho komisiyo y’abakinnyi

Handball: Hari icyizere ko hazajyaho komisiyo y’abakinnyi

Imikino
Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) riri mu mashyirahamwe 25 afite abayaserukiye mu nama ya komisiyo y’abakinnyi yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR), hakaba hari icyizere ko nyuma y’iyo nama abakinnyi bazagira ababaserukira. Komisiyo y’abakinnyi (commission des athletes) ibamo abakinnyi bakinnye kera n’abagikina, ndetse bemerewe kuba muri Komite Nyobozi (Executive Committee), ikaba yari isanzwe iba mu mashyirahamwe afite abakinnyi bitabiriye imikino ya Olempike (Olympic Games) nubwo nta jambo rikomeye yajyaga ihabwa. Iyi komisiyo intego yayo akaba ari ukurengera inyungu z’abakinnyi mu gihe hari uwashatse kuzibangamira. Muri iyi nama y’ihuriro ry’abakinnyi igomba gusozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020, Ishyirahamwe ry’umukino wa Handba
Handball: Amakipe ane ashobora kubimburira ayandi mu gukora imyitozo

Handball: Amakipe ane ashobora kubimburira ayandi mu gukora imyitozo

Imikino
Hari amakipe ane y’umukino wa Handball ashobora guhita atangira imyitozo, ariko yabanje kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19). Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com gikesha umwe mu bakurikiranira hafi umukino wa Handball mu Rwanda avuga ko amakipe ya Hanball azabimburira ayandi mu gusubukura imyitozo ari: Police Hanndball Club, APR Handball Club, Nyakabanda Handball na Gicumbi Handball Club. Aya makipe akaba agomba gutangira gukora imyitozo nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo yemereye amwe mu mashyirahamwe y’imikino gusubukura imikino harimo n’irya Handball (FERWAHAND), ariko amakipe azirikana ko agomba kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Nyuma yo kumva aya makuru ikinyamakuru impamba.com cyabajije umwe mu bakinnyi ba Police Handball Club, ari
Shampiyona ya Handball izakomereza aho yari igeze

Shampiyona ya Handball izakomereza aho yari igeze

Imikino
Shampiyona y’Igihugu y’Umukino wa Handball izasubukurwa nyuma y’ukwezi kumwe amashuri atangiye nk’uko byemejwe mu nama yateranye uyu munsi. Utabarutse Théogène, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 bakoze inama n’abakina muri shampiyona y’Igihugu y’icyiciro cya mbere mu bagabo naho kuri iki Cyumweru hagomba kuba inama y’abakina mu cyiciro cya kabiri ndetse n’abashinzwe amakipe y’abagore kugira ngo bumvikane igihe shampiyona izatangirira. Intego y’izi nama akaba ari ukureba igihe shampiyona izasubukurirwa mu gihe ibikorwa bya siporo n’amashuri bizaba byemerewe kongera gukora. Utabarutse yagize ati “intego y’iyi nama ni ukureba uburyo shampiyona yasubukurwa mu
Handball Familiy yatanze inkunga yo kugoboka imiryango 6 yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19

Handball Familiy yatanze inkunga yo kugoboka imiryango 6 yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19

Imikino
Umuryango mugari w’abakinnyi ba Handball n’abakunzi bayo mu Rwanda bahurira ku rubuga rwa Whattsapp rwa “RWANDA HANDBALL FAMILY” watanze inkunga ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana yo kugoboka abakinnyi b’uyu mukino bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) bababaye kurusha abandi. Igitekerezo cyo gutanga iyo nkunga cyaturutse kuri Utabarutse Théogène Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND), gishyigikirwa n’abanyamuryango batandukanye. Komite yayoboye iki gikorwa yari igizwe na Kaneza Eric (Perezida) 2. Niyokwizerwa Joel (Umunyamabanga) 3.Tuyisenge Pascal (Umubitsi) 4. Bagirishya Anaclet (Yari ashinzwe ubuvugizi) Nyuma yo gukusanya inkunga ingana n'ibihumbi ijana by'amafaranga y'u Rwanda (100,000Frw) hemejwe ko icyiciro cya
Police Handball Club yongeye kwegukana igikombe cy’Umunsi Mukuru w’Intwari

Police Handball Club yongeye kwegukana igikombe cy’Umunsi Mukuru w’Intwari

Imikino
Imikino ya Handball y’umunsi mukuru w’Intwari zitangiye u Rwanda yasorejwe ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2020, aho mu bagabo igikombe cyegukanwe n’ikipe ya Polisi y’Igihugu yagitwaye n’umwaka ushize wa 2019 naho mu bakobwa gitwarwa na U R Huye. Ku mukino wa nyuma Police Handball Club yatsinze APR ku bitego 40 kuri 35 na ho mu bagore U R Huye yatsinze U R Rukara ku bitego 21 kuri 18. Ntabanganyimana Antoine umutoza wa Police Handball Club yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko  ari ibintu bishimishije kuba begukanye igikombe cy’intwari ati “dushoboye kwegukana igikombe cy’Intwari ni ibintu bishimishije kuri “Rwanda National Police” bifite icyo bivuze no kuri bagenzi bacu bo muri RDF, rero kuba tugitwaye uyu munsi, turishim
Handball: Imikino y’umunsi w’Intwari izongera kubera i Gicumbi, ese amakipe yatwaye igikombe   azongera kugitwara?

Handball: Imikino y’umunsi w’Intwari izongera kubera i Gicumbi, ese amakipe yatwaye igikombe  azongera kugitwara?

Imikino
Imikino ya Handball y’umunsi mukuru w’Intwari izongera kubera mu Karere ka Gicumbi tariki ya 1 kugeza 2 Gashyantare 2020. Utabarutse Théogène Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) aratangaza ko kwitabira iri rushanwa ry’umunsi w’Intwari ari Ubuntu. Ubwo habaga Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handballl mu Rwanda, Utabarutse yatangarije ikinyamakuru impamba.com iyi mikino y’umunsi w’Intwari izasorezwa ku Mulindi w’Intwari kuko n’imikino izaba mu rwego rwo guha agaciro intwari zitangiye Igihugu. Amatsinda agize iyi mikino y’umunsi w’Intwari Abagabo Itsinda A Police, ADEGI, UR Remera, UR-Rusizi Itsinda B APR, UR-Nyagatare, UR-Rukara na UR-Nyarugenge. Itsinda C Gicumbi, UR-Huye, UR-Rwamagana na Blue Tigers Itsinda D ES Kig
Handball: EAV Mayaga na “Masters” bakiriwe mu banyamuryango bashya ba FERWAHAND

Handball: EAV Mayaga na “Masters” bakiriwe mu banyamuryango bashya ba FERWAHAND

Imikino
Abanyamuryango b’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) bakiriye amakipe abiri mashya ari yo: EAV Mayaga yo mu Karere ka Nyanza n’ikipe y’abagore bigeze gukina Handball uzwi ku izina rya “Masters Women Handball Club”. Aya makipe yakiriwe mu Nteko Rusange yateraniye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Sipor kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020. Utabarutse Théogène, Perezida wa FERWAHAND yatangarije ikinyamakuru impamba.com bakiriye ikipe ya EAV Mayaga izaba n’ikigo (centre) kizajya kizamura abafite impano mu mukino wa Handball. Yagize ati” abanyamuryango bemeye kwakira iyi kipe kugira ngo Handball izamuke binyuze mu rubyiruko”. Indi kipe avuga ko bakiriye ni iya “Masters” izafasha mu guteza imbere Handball mu Rwanda mu bana b’abakobwa. https://www.yo
Hari icyizere ko muri Kigali ARENA hazaberamo n’amarushanwa ya Handball

Hari icyizere ko muri Kigali ARENA hazaberamo n’amarushanwa ya Handball

Imikino
Utabarutse Théogène, Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) arizeza abakunzi b’uyu mukino ko muri 2020 uyu mukino uzatangira gukinirwa mu nzu yabugenewe (gmnase) kuko ibikoresho byabugenewe byamaze gutumizwa. Iki kibazo yagisubije ikinyamakuru impamba.com nyuma y’aho tariki ya 7 Ukuboza 2019 mu isozwa ry’imikino y’aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (ECAHF) yabereye inyuma ya Sitade Amahoro imvura yaguye umukino wa nyuma (final) wahuzaga Police Handball Club uhagarara umwanya munini n’abantu benshi biruka bajya kugama. https://www.youtube.com/watch?v=ph5A8nBBhWk&feature=youtu.be Utabarutse avuga ko bakeneye “Gymnase” yo gukiniramo, icyizere kikaba gihari kuko mu gusana “Petit Stade” bemerewe ko nabo ikibuga cya Handball kizabonekamo no mu
Handball: Coupe du Rwanda yagarutse, yitabirwa n’amakipe 6

Handball: Coupe du Rwanda yagarutse, yitabirwa n’amakipe 6

Imikino
Irushanwa rya Handball rytwa “Coupe du Rwanda” ryari ryarahagaze, ryongeye gukinwa kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2019, muri Sitade Amahoro i Remera ryitabirwa n’amakipe 6. Mu bagabo ikipe yatwaye igikombe ni Police naho mu bagore gitwarwa na U R Rukara. Ikipe yabaye iya kabiri mu bagabo ni College Inyemeramihigo, iya gatatu iba Nyakabanda naho iya kane ni Blue Tigers yari yiganjemo abakinnye kera umukino wa Handball. Mu bagore ikipe ya kabiri yabaye Masters Women Handball Club yari igizwe n’abakinnyi bamamaye muri uyu mukino wiganje mu bigo by’amashuri. https://www.youtube.com/watch?v=Xefxd-_5K_8 Ngarambe Jean Paul, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yavuze ko irushanwa rya “Coupe du Rwanda” ryigeze guhagarara ku cyifuzo cy’aban
Impamvu FERWAHAND yabaye umunyamuryango wemewe w’Ishyirahamwe mpuzamahanga rya Handball

Impamvu FERWAHAND yabaye umunyamuryango wemewe w’Ishyirahamwe mpuzamahanga rya Handball

Imikino
Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryabaye umunyamuryango wemewe w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Handball (IHF). Icyangombwa (certificate) cy’uko FERWAHAND yabaye umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamaganga rya Handball cyashyizweho umukono na Dr Hassan Moustafa Perezida wa IHF kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2019. Utabarutse Théogène Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko impamvu u Rwanda rwahawe icyo cyangombwa ari ibikorwa byiza u Rwanda rwakoze birimo kwitabira inama mpuzamahanga no kwitabira amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Handball (IHF). Utabarutse avuga ko ibindi byashingiweho mu guha FERWAHAND icyangombwa ari ugutanga umusanzu w'umunyamuryango, gukoresha inteko rusange (assemblée g
Scroll Up