
Handball: Kiziguro SS yegukanye Coupe du Rwanda, menya uko imikino yagenze n’icyo abatoza n’abayobozi babivugaho
Ikipe ya Handball ya Kiziguro SS ni yo yegukanye igikombe cya “Coupe du Rwanda” mu bagore itsinze Falcons ibitego 39-33.
Imikino ya nyuma (final) yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021 kuri Sitade Amahoro i Remera.
Sindayigaya Aphrodice umutoza wa Kiziguro Secondary School, yabajijwe niba gutwara igikombe ari ibintu baje biteguye, asubiza ati “ntabwo umuntu yavuga ngo twaje tubyiteguye cyangwa se twatunguwe kuko amakipe yose aba yaje gukina ashaka igikombe, ariko icya mbere ni uko tuba twarateguye tucyifuza, dufite n’ishyaka ryo kugitwara”.
Sindayigaya yakomeje avuga ko gutwara iki gikombe byanyuze mu nzira zikomeye kuko hitabiriye amakipe menshi banyura mu majonjora, bagera muri kimwe cya kane, kimwe cya kabiri kugeza batsinze umukino wa nyuma (final) kuko bakoze