
Amagare: Bamwe mu bayobozi b’amakipe barinubira gutumirwa mu irushanwa ku munota wa nyuma
Bamwe mu bayobozi b’amakipe y’umukino w’amagare mu Rwanda barinubira ko batinze kumenyeshwa irushanwa batumiwemo ryo Kwibuka rigomba kuba kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022 mu Muyi wa Kigali.
Nk’uko ikinyamakuru IMPAMBA.COM kibikesha ubutumire bwatanzwe n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ni uko bwanditswe tariki ya 16 Gicurasi mu gihe itariki ntarengwa yo kuba amakipe yamaze gutanga lisite y’abakinnyi byari kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022, ariko byarangiye bitubahirijwe, aho byageze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022 ku masaha ya nimugoroba lisite y’amakipe azitabira itaratangazwa.
Bamwe mu bayobozi b’amakipe bavuga ko bitumvikana uburyo batungujwe irushanwa kandi kugira ngo umukinnyi yitabire bisaba imyiteguro ihagize yaba mu