Tag: Esperance-Kimisagara

Komite ya AJSK:Espérance igiye kugarura umwuka mwiza mu banyamuryango no kwagura ibikorwa

Komite ya AJSK:Espérance igiye kugarura umwuka mwiza mu banyamuryango no kwagura ibikorwa

Imikino
Ubuyobozi bushya bwa Association de Jeunes Sportif de Kigali (AJSK:Esperance) bufite intego yo kubanza kugarura umwuka mwiza mu banyamuryango, ndetse no gukora ubuvugizi kugira ngo ibibuga by’umupira w’amaguru bidakomeza gucika mu Mujyi wa Kigali. Nsengimana Donatien watorewe kuyobora Esperance tariki ya 18 Ukuboza 2021, yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko intego bafite ari ukongera gukora ibikorwa byinshi ndetse no kubyutsa umubano wabo na FERWAFA ndetse na Minisiteri ya Siporo. https://www.youtube.com/watch?v=uUeJDes13mQ Inkuru irambuye ku migabo n’imigambi ya Komite Espérance iracyategurwa.   http://www.impamba.com/2021/12/23/nsengimana-donatien-yongeye-gutorerwa-kuyobora-esperance/
Nsengimana Donatien yongeye gutorerwa kuyobora Espérance

Nsengimana Donatien yongeye gutorerwa kuyobora Espérance

Imikino
Nsengimana Donatien washinze umuryango “Association de Jeunes Sportif de Kigali (AJSK:Esperance)” ufite icyicaro gikuru ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali nyuma akaza gusimburwa na Sewabana Victor wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa, yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango. Amatora y’ubuyobozi bwa Espérance yabaye tariki ya 18 Ukuboza 2021, aho Nsengimana Donatin yagize amajwi 19 naho Gilbert wari usanzwe muri Komite icyuye igihe nawe wahataniraga uwo mwanya agira amajwi 17. Sewabana wari umaze igihe ari Perezida w’umuryango Espérance we yiyamamarije kuba Visi Perezida ntibyamuhira agira amajwi 16 naho Gilbert bakoranye muri manda ishize aba ari we wegukana uwo mwanya n’amajwi 19. Tariki ya 25 Nyakanga 2018 nibwo ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyagejeje ku basomyi inkuru ivuga ko muri
Bombori bombori muri Espérance ya Kimisagara

Bombori bombori muri Espérance ya Kimisagara

Imikino
-Bamwe mu banyamuryango ntibemeranya ku nteko rusange yahujwe n’umunsi w’umuganda rusange -Gucikamo ibice kw’abanyamuryango ba Espérance yo ku Kimisagara -Umunyamabanga Mukuru yarahagaritswe, aragenda ntiyagaruka -Komite yarangije manda ntihaba andi matora -Sewabana Victor uyobora Espérance ati “ikipe y’umupira w’amaguru si iy’umuntu ku giti cye, Nsengimana Donatien wabanje kuyobora Esperance ati “nabanje gushinga ikipe nyuma nshinga umuryango AJSK:Esperance”. Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018 nibwo hazaba inteko rusange y’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’urubyiruko rukora siporo muri Kigali rizwi ku izina rya “AJSK:Esperance” rikorera ku Kimisagara mu kigo cy’amashuri abanza cyaho, ariko iyo nteko rusange abanyamuryango bose ntibayivugaho rumwe. Bamwe mu ban
Scroll Up