
Umuhanzi Dr Scientific arakangurira abatuye Isi kwiyegurira Imana
Sibomana Jean Bosco uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Dr Scientific nubwo yamenyekanye cyane mu buvuzi bwa gakondo, ariko nyuma yasanze agomba kububangikanya n’ubuhanzi, nyuma y’indirimbo yahimbye zivuga ku buzima busanzwe yatangiye no guhimba izihimbaza Imana (Gospel music) ubu indirimbo ye igezweho ni iyitwa 'Karibu kwa Yesu” irimo ubutumwa bukangurira abatuye Isi kwiyegurira Imana kuko bimaze kugaragara ko benshi bagiye kure yayo.
Mu kiganiro n’ibinymakuru bitandukanye, Dr Scientific yavuze ko yasanze abatuye Isi bariraye bajya kure y'Imana.
Uyu muhanzi yagize, ati "iyi ndirimbo “Karibu kwa Yesu” nayikoze nshaka gutanga ubutumwa mbinyujije muri iyi ndirimbo kuko abatuye isi bari bariraye, bajya kure y'Imana, bajya mu irari ry'ibinezeza n’irari ry'imibiri yabo".
Ikindi yavuze n