
Cricket:IPRC Kigali na Zonic Tigers zegukanye ibikombe bya shampiyona
Icyiciro cya mbere cya shampiyona ya Cricket cyakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022 aho Zonic Tigers CC yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze Kigali CC amanota 217 kuri 112 naho mu cyiciro cya kabiri igikombe cyatwawe na IPRC Kigali.
Zonic Tigers CC ni yo yatsinze toss ihitamo kubanza gukora “batting” ishyiraho amanota 217 havuyemo abantu 4 (4 wickets).
Kigali Cricket Club ntiyabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho na Zonic kuko yashyizeho amanota 112 Zonic ikaba yakuyemo abakinnyi bose ba Kigali Cricket Club (10 All out Wickets).
Asaba Bryan wa Zonic ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino, anashyiraho amanota 120 mu dupira 60 yakinnye.
Ku rundi ruhande, IPRC Kigali Cricket Club yatwaye igikombe cy’icyiciro cya kabiri itsinze Right Guards amanota 15