
Kigali: Ababana bahuje igitsina n’abandi baba mu buzima bwihariye bagizweho ingaruka na COVID-19 bahawe inkunga n’impanuro
Abantu baba mu buzima bwihariye bo muri Kigali batishoboye bagizweho ingaruka na COVID-19 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2020 bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa, ibikoresho by’isuku hamwe n’udupfukamunwa, hiyongeraho no kubagira inama yo kumenya kwirinda Coronavirus ndetse bibutswa no kwirinda n’icyorezo cya SIDA kuko na cyo kigihari.
Aba bantu bahawe ubu bufasha ni: Ababana bahuje igitsina, abakora umwuga w'uburaya n'abakobwa batwe inda zitateganyijwe.
Iki gikorwa muri Kigali mbere ya saa sita cyabereye ku Kimironko naho nyuma ya saa sita kibera mu Murenge wa Kacyiru.
Erina umwe mu bashyikirijwe inkunga yatangaje ko inkunga yayishimiye, kuko yari afite ubukene, yagize ati “iyi miryango itari iya Leta itugiriye neza kuko ibyo ku Murenge bari baraduhaye twari twarabimaze”.